POLITIQUE

Amatora y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite

Amatora y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite

Amakuru, POLITIQUE
Kuri uyu munsi nibwo mu Rwanda hose habaye amatora y’abahatanira kujya mu nteko ishinga amategeko umutwe ‘abadepite aho hitoza amashyaka atanu hamwe n’abigenga bane bahatanira imyanya 53 ayo mashyaka akaba ari FPR Inkotanyi, PSD, PL, Green Party hamwe na PS Imberakuri.   Kuri Site ya Camp Kigali hatoreye umurenge wa Nyarugenge akagari ka Biryogo hakaba hahuriye imidugudu itanu abagomba kuhatorera akaba ari 4225 harimo abagore 1885 hamwe n’abagabo 2340 bakaba batangiriye ku isaha ya samoya bikaba biteganijwe ko basoza sa cyenda aribwo hahita hatangira igikorwa cyo kubara amajwi. Umwe mu baturage twaganiriye akaba yadutangarije ko yazinduwe no kwitorera abamuhagararira mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite akaba yazindutse kugira ngo abone uko akomeza kwikorer
Abafite ubumuga bitoreye uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite

Abafite ubumuga bitoreye uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite

Amakuru, POLITIQUE
Taliki ya 2 nibwo habaye amatora mu mahanga hamwe n’abafite ubumuga aya matora akaba yabereye ahantu hatandukanye mu Rwanda ahari hateganijwe inteko itora y’abantu 668, aya matora yo gutora uzahagararira abafite ubumuga akaba yatangiye saa yine bamaze kubona ko inteko itora irenga kimwe cya kabiri yabonetse . Mu mujyi wa Kigali bakaba batoreye kuri site eshatu arizo muri Gasabo batoreye ku murenge wa Kimihurura, Kicukiro batorera mu karere naho Nyarugenge batorera ku murenge wa Nyakabanda. Mu mujyi wa Kigali hari hateganijwe ko inteko y’abantu batora bari 66 ariko ubwo twasuraga aho batorera nka Nyakabanda twasanze barangije gutora usibye umwe utabonetse kuko yari mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda, naho muri Kicukiro naho ywasanze barangije gutora bategereje umwe wavugaga ko a
Perezida wa PSD yavuze ko Abakandida-Depite b’iri shyaka bazarushaho kwegera abaturage

Perezida wa PSD yavuze ko Abakandida-Depite b’iri shyaka bazarushaho kwegera abaturage

Amakuru, POLITIQUE
Ibi yabivuze kuri uyu wa 1 nzeri ubwo ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD ryasozaga igikorwa cyo kwamamaza Abakandida-depite baryo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali aho yavuze ko abadepite b’iri shyaka bagomba gushyira ingufu mu kwegera Abaturage kuko ni bo imigabo n’imigambi yabo yashyiriweho. Mbere y’uko habura amasaha make ngo igikorwa cyo gutora Abakandida-depite mu Rwanda bazahagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko, ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), ryagarutse kuri bimwe mu byo bifuza gukorera abaturage harimo kubegera bakabumva kuko ari bo bakorera mu kuzamura imibereho myiza yabo, kongera ubukungu baharanira kunoza gahunda za Leta. Dr. Vincent Biruta umuyobozi w’ ishyak
Ishyaka rya Green Party ryiteguye kuvanaho ubukode bw’ubutaka niritorwa

Ishyaka rya Green Party ryiteguye kuvanaho ubukode bw’ubutaka niritorwa

Amakuru, POLITIQUE
Ishyaka rya Green Party kuri uyu mugoroba ryiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa kimisagara muri Nyabugogo aho bakiriwe n’abakorera muri kari gace baza kumva ibyo bazabakorere mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Kimisagara niwe wakiriye ishyaka Green Party anarimenyesha ko ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza muri Nyabugogo babubonye bakaba bahawe uburenganzira bwo kwamamaza abakandida depite babo muri uwo murenge. Yakomeje agira ati “ Kuba hari amashyaka arimo kwamamaza abakandida bayo muri aya matora y’abadepite ni umuco mwiza wa demokarasi muri iki gihugu, tukaba tubifuriza kwisanzura tubifurize kugeza ibitekerezo byanyu ndetse n’imigabo n’imigambi y’ishyaka ryanyu ku baturage bateraniye hano, tunabifuriza kuzagira amahirwe menshi
Musanze-Rwaza: Abaturage bijejwe na FPR Inkotanyi kubona umuriro w’amashanyarazi nyuma y’amatora

Musanze-Rwaza: Abaturage bijejwe na FPR Inkotanyi kubona umuriro w’amashanyarazi nyuma y’amatora

Amakuru, POLITIQUE
Abatuye Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze barashimira FPR - Inkotanyi yabagejeje kuri byinshi ariko ngo bakeneye umuriro n’ubwo bizeye kuzakorerwa ubuvugizi bakawubona nyuma y’amatora. Munyandamutsa Ephrem wamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, avuga ko mu byo FPR-Inkotanyi yagejeje i Rwaza, harimo imihanda, amashuri abanza n’ayisumbuye muri buri kagari, ikigo nderabuzima n’amavuriro mato (Poste de santé) na gahunda nshya y’ubuhinzi yo kuhira imyaka. Abaturage baremeza ko FPR-Inkotanyi yabahaye byose, ngo ikibazo basigaranye ni icy’umuriro utaragera iwabo. Mu gikorwa cyo kwamamaza FPR-Inkotanyi muri uwo murenge, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, bavuze ko bategereje amashanyarazi nyuma y’umwaka amapoto ashinze ku marembo y’ingo zabo. Nsababera Nepomuscene
Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Minisiteri w’intebe wa Liban

Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Minisiteri w’intebe wa Liban

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo muri aya masaha ya nyuma ya saa sita yagiranye ibiganiro na Saad Hariri Minisitiri w’intebe wa Liban, ni mu bikorwa arimo byo kwiyamamariza kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, na Liban ibereye umunyamuryango.  Mu rugendo rw’iminsi ibiri afite muri Liban, Mushikiwabo arageza kuri Hariri n’abandi bayobozi ashaka guhura nabo, gahunda afitiye uyu muryango ari gushaka kuyobora nk’uko bivugwa na National News Agency. Biteganyijwe ko ahura kandi n’umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko ya Liban ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Liban. Umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ugizwe n’ibihugu 75 bigana na 1/3 cy’ibigize umuryango w’Abibumbye, ibihugu biwurimo bituwe b
PSD Imyaka itanu iri imbere irubakira kubyagezweho mu myaka yindi ishize – Dr Vincent BIRUTA

PSD Imyaka itanu iri imbere irubakira kubyagezweho mu myaka yindi ishize – Dr Vincent BIRUTA

Amakuru, POLITIQUE
Kuri iki cyumweru ishyaka PSD ryamamaje abakandida depite mu Karere ka Huye kuri stade ya Kamena ahari abaturage baturutse mu mirenge itandukanye yako karere ndetse hakiyongeraho itorero ryaturutse mu karere ka Nyamagabe hamwe n’abaturage baturutse muri Nyaruguru. Perezida w’ishyaka PSD mu Karere ka Huye yatangiye atanga ikaze ku bayobozi b’ishyaka rya PSD kuko abayobozi ku rwego rw’igihugu bari bitabiriye ukwamamaza abakandida depite babo muri ako karere hanyuma asaba Perezida w’ishyaka Dr Vincent BIRUTA kwerekana abakandida bari aho bose. Dr Vincent nawe akaba yasabye abaturage ba Huye kuzatora abakandida babo bashyira igikumwe ku ihundo ry’ishaka ripfumbatijwe m’ugipfunsi, kandi akomeza ababwira ko ari intumwa itumika nkuko babikoze muri manda zishize, akomeza avuga ko ugu
‘’Ndifuza kurinda ivumbi mu mibiri y’Abanyarwanda’’ Philipe Mpayimana

‘’Ndifuza kurinda ivumbi mu mibiri y’Abanyarwanda’’ Philipe Mpayimana

Amakuru, POLITIQUE
Umukandida wigenga wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu Nteko ishinga amategeko Mpayimana Philippe, aravuga ko natorwa azarinda ivumbi mu mibiri y’abanyarwanda. Ubwo yiyamamazaga mu Murenge wa shyogwe mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage bamugaragarije ko babangamiwe n’ikibazo cy’ivumbi igihe cy’impeshyi rituma batagira isuku ku baturiye imihanda itarimo kaburimbo. Biziyaremye Pierre avuga ko iyo impeshyi igeze ntawe umesa umwenda ngo yanike kuko ivumbi riva ku muhanda werekeza ku Murenge wa Shyogwe rihita riyanduza,guhumeka igihe uri mu rugo kandi ngo ntibikunda kubera ivumbi. Agira ati “Njyewe nta kindi nkubaza gusa utwemereye ko uyu muhanda uzawukora,ni icyo gusa cyonyine?” Mpayimana Philippe avuga ko ibyo avuga aba azi uko byakorwa kandi inzego zose zifat
Green Party izaca ubushomeri igarura Caguwa mu Rwanda

Green Party izaca ubushomeri igarura Caguwa mu Rwanda

Amakuru, POLITIQUE
Ubwo u Rwanda rwacaga Caguwa kugira ngo ruteze imbere iby'iwacu cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda ndetse abanyarwanda bagashishikarizwa gushinga inganda zikora imyenda, ndetse zimwe muri izo nganda zikaba zaratangiye kwubakwa izindi zikaba zaratangiye gukora Green Party yiteguye kugarura Caguwa kugira ngo ubushomeri bucike. Ubwo iri shyaka ryiyamamazaga mu karere ka Rulindo umurenge wa Ntarabana umwe mu bakandida biyamamazaga Mutesi Sylivie yatangaje ko kuba urubyiruko rwugarijwe n’ubushomere ari uko havannyweho Caguwa akaba yarakanguriye urwo rubyiruko ko niba batoye Green Party bazbakorera ubuvugizi kugira ngo bongere bacuruze. Yagarutse kuri ibi agira ati: “Duteze imbere inganda z’iwacu twihesha agaciro ariko ntabwo bihagije niyo mpamvu twe tubona ko kugira ngo ubushomeri b
Kwiyamamaza umugenda ntabwo byemewe muri aya matora y’abadepite

Kwiyamamaza umugenda ntabwo byemewe muri aya matora y’abadepite

Amakuru, POLITIQUE
Kuri uyu munsi itsinda ry’abanyamakuru bari mu mahugurwa ku matora y’abadepite  yateguwe na Media Impact Communities basuye Komisiyo y’amatora baganira n’umunyamabanga nshingwa bikorwa wayo Charles Munyaneza aho igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite  aho kigeze nuko kugeza kuri uyu munsi babibona. Yatangiye atubwira ku matora y’abadepite dufite mu Rwanda azaba muri Nzeri uyu mwaka ko harimo gahunda yo kwiyamamaza ku mitwe ya Politike yatanze kandidatire zikemerwa ndetse n’abakandida bigenga n’abakandida baturuka mu byiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga bityo igikorwa cy kwiyamamaza cyatangiye tariki ya 13 Kanama bikaba bisigaje igihe gito aho biteganijwe kurangira itariki ya1 Nzeri kubiyamamariza mu mahang