Tchad: Ingabo zafatiwe ku rugamba harimo uwari uyoboye inyashyamba.

Kuri iki cyumweru ingabo zerekanye abo zafatiye ku rugamba barimo imfungwa z’intambara 156 n’imodoka 17 nyuma y’igitero gikomeye cyo guhumbahumba mu majyaruguru ya Tchad. Muri abo bafashwe hari bane bari abayobozi bizo nyeshyamba.

Bagiragna ikiganiro na Alwihda Info, umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa bidasanzwe mu nyeshyamba za FACT ( Front pour l’alternance et la concorde au Tchad) Mahadi Béchir, yavuze ko yatatse cyangwa yinjiye muri Tchad tariki ya 11 Mata n’imodoka 500 hamwe n’ibisasu biremereye.

Akaba asanzwe ari umurwanyi w’inyeshyamba mu myaka ine ishize Mahadi Béchir akaba yarafatiwe mu gace ka Rig Rig na Nokou mu ntara ya Kane. Nkuko abyitangariza iyo byabaga byabakomeranye basubiraga muri Libiya.

Mahadi Béchir nk’umuyobozi wa FACT yafatiwe mu gitero cya mbere ntabwo ari icya kabiri nkuko bivugwa, akaba yaravugaga ko nta biganiro nta mahoro, ubu akaba yifuriza amahoro igihugu cye na demokarasi.

Oumar Mahamat, undi muyobozi wagaragaraga nk’umuyobozi mukuru muri Jandarumori wari wangirije bwa mbere muri FACT avuga ko mu ibanga nkuko abitangaza, Adam yemeje ko bafatiwe ku mupaka wa Tchad na Niger. Yemeza ko intego yabo yari iyo gufata igihugu bakajya k’ubutegetsi.

Abajijwe niba yicuza ibyo bakoze Oumar Mahamat,agira ati “Yego … Oya, ibintu nk’ibi, umunsi umwe muba muri abavandimwe undi munsi muri abanzi”.

Ubuyobozi bw’ingabo bwahaye ikiruhuko izo mfungwa bubazanira amazi hamwe n’ibyo kurya. Kandi bizeye ko uburenganzira bw’imfungwa buzubahirizwa nkuko amasezerano mpuzamahanga abiteganya.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *