Abantu 11 bahitannywe na Gareyamoshi mu gihugu cya Misiri

Kuri iki cyumweru abantu 11 bapfuye 98 barakomereka mu gace ka Qalioubia,mu majyaruguru ya Cairo nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima.

Gariyamoshi yerekezaga Cairo inyuze mu mujyi wa Mansoura, mu ntara ya Delta du Nil,ubwo ibikururana 4 byataga umuhanda mu birometero 40 by’amajyaruguru ya Cairo, nkuko bitangazwa nabashinzwe ingendo za Gariyamoshi mu itangazo bashyize ahagaragara.Ibyateje iyi mpanuka bikaba bigikorerwa ubugenzuzi.

Imbangukiragutabara zirenga 50 akaba arizo zatwaye abakomeretse mu bitaro bitatu byo muri iyo ntara nkuko byavuzwe na Minisitiri w’Ubuzima

Uku guta umuhanda kwa Gariyamoshi aribyo bita kunyerera aribyo biteza impanuka ubwo byaherukaga mu Misiri, byahitanye abantu 20 abarenga 200 barakomereka cyane mu kwezi kwa Gatatu (Mars) ubwo Gariyamoshi ebyiri zahuraga hafi ya Tahta mu birometero 440 mu majyepfo ya Cairo.

Kandi muri uko kwezi 15 barakomeretse ubwo wagon yataga umuhanda mu mujyi wa Minya al-Qamh,mu birometero 70 mu majyaruguru ya Cairo.

Minisitiri wo gutwara abantu, Kamel El-Wazir,wahoze ari general mu ngabo yahamagariwe kwegura na bamwe mu banyamisri mu bitangazamakuru ndetse no kumbuga nkoranyambaga. Ibyo akaba yabiteye umugongo yikomereza akazi ke

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *