Perezida wa Bénin Patrice Talon yongeye gutorwa n’amajwi 86%

Patrice Talon yatorewe manda ya kabiri n’amajwi 86% nkuko bigaragazwa n’imibare y’agateganyo yatangajwe n’akanama k’igihugu k’amatora.

Talon ni umuntu w’umukire cyane kandi ubwo bukire bukaba ahanini bukomoka ku gihingwa cy’ipapamba ari nayo ruti rw’umugongo rw’ubukungu bwa Benin.

Amakampuni ya Patrice Talon niyo afite imirima mini y’ipamba mu gihugu no mu bihugu bituranye kimwe n’inganda zikora imyenda n’ibindi bikomoka ku ipamba. Ayo makampuni ye ashimwa cyane kuba afata neza abakozi bayo birimo no kubahemba imishahara myiza ugereranyije n’ahandi. Kuba ariwe wiganje mu ipamba n’ibiyikomokaho ikaba ariyo mpamvu yitwa umwami w’ipamba.

Alassane Soumanou yagize amajwi hafi 11.3%, mu gihe Corentin Kohoué yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 2.3%. Amatora yitabiriwe ku kigero cya 50%.

Biteganyijwe ko nyuma urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rutangaza ibyavuye mu matora bya nyuma. Aya matora yo ku cyumweru ahanini yabaye mu mahoro, nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwemo urugomo.

Talon yagiye ku butegetsi asimbuye Perezida Thomas Boni Yayi wari urangije manda ye ya kabiri ari nayo yari iya nyuma. Ni ikinti cyizwi na buri wese muri Benin yuko Patrice Talon yari incuti magara na Boni Yayi akaba yaratanze amafaranga menshi muri kampanye zafashije uwo Thomas Boni Yayi gutsinda amatora ya Perezida muri 2006 na 2011.

Abakomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi – ubu bari mu buhungiro cyangwa bakatiwe gufungwa – bari basabye rubanda kutitabira ayo matora. Abandi na bo bangiwe guhatana kubera amavugurura mashya ajyanye n’amatora.

Amatora ntiyabaye mu turere 13 muri 546 tugize iki gihugu, kubera ibibazo by’umutekano mu bice bimwe byo mu majyaruguru no hagati mu gihugu.

Mu karere ka Tchaourou, ahiganje abayoboke b’uwahoze ari Perezida Boni Yayi, za bariyeri (barrières) zashyizweho n’abigaragambya zabujije amatora kuba. Ibi bibazo ntabwo byahungabanyije kwemerwa kw’amatora, nkuko umukuru w’akanama k’amatora yabivuze.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *