Igikomangoma Harry yageze kuri Heathrow atari kumwe na Meghan

Igikomangoma Harry yagarutse muri UK ku nshuro ya mbere ahavuye muri 2020, kubera urupfu rwa Sekuru Igikomangoma Philip,akaba yaratabarukiye mu mahoro muri Windsor mu gitondo cyo kuwa gatanu ushize afite imyaka 99.

Akaba azashyingurwa kuri uyu wa gatandatu n’abantu bo mu muryango w’ibwami 30. Igikomangoma Harry akaba yageze ku kibuga cy’indege cya Heathrow azanywe n’indege ya British Airways yarivuye Los Angeles aho asigaye atuye n’umuryango we.

Ntabwo yaherekejwe n’umugore we Markle kuko atwite cyangwa n’umwana we Archie Harrison,akaba yari yambaye agapfukamunwa ku mukara ubwo yahuraga n’abashinzwe umutekano.

Akaba agomba kumara iminsi 10 ari mu kato kuva ahageze, ariko bishobora kugabanywa mu minsi itanu basanze igisubize ari negatif cya Covid. Agomba kuguma muri Nottingham Cottage muri Kensington Palace, aho yahoze aba mbere yo kujya kubana na Meghan ubwo bari bamaze gushyingiranywa.

Meghan yashakaga guherekeza umugabo we Harry mu gushyingura, ariko yemera inama yagiriwe n’umuganga we kubera ko atwite ko atafata urugendo rurerure kuko rwamugiraho ingaruka. Uyu  muryango ukaba witegura kwakira umwana w’umukobwa mu mpeshyi, ariko bakaba batatangaje ukwezi bazabyariraho.

Harry akaba ataherukaga kugaruka muri UK we na Meghan byemewe n’amategeko ubwo bavaga mu muryango w’ibwami muri 2020,Uyu muryango ukaba wibera California.

Ubwo yatangazaga iby’ibwami mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey mu ntangiriro zuyu mwaka, aho yavuze uburyo yabavuyemo ndetse nabo mu muryango we harimo n’umubyeyi we Igikomangoma Charles. Harry akaba yarabwiwe n.umubyeyi we ko ahagaritse kuzongera kumuvugisha cyangwa se kumuhamagara ubwo yaramaze kuva muri UK.

Harry ari mu bantu 30 b’umuryango w’ibwami bemerewe guherekeza igikomangoma Philip mu ishyingurwa rya Sekuru kuri uyu wa gatandatu, akaba azaba ari iruhande rw’isanduku hamwe na William umuvandimwe we hamwe n’abandi bahafi mu muryango.

Ntabwo azambara imyambaro ye ya gisirikare y’akazi, ariko ateganya kwambara ikoti hamwe na Nyirarume Igikomangoma Andrew hamwe n’Igikomangoma Edward.  

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *