Tchad: Manda ya gatandatu ya Perezida Idriss Déby Itno

Abaturage bujuje ibyangombwa byo gutora bazindukiye mu matora ya perezida muri Tchad agaragara nk’aza guha manda ya gatandatu Perezida Idriss Déby umaze imyaka 30 ku butegetsi, nyuma yuko abajyaga guhatana na we bikomeye bashyizwe ku ruhande.

Inteko ishingamategeko ya Tchad yabanje guha Perezida Idriss Déby Itno ipeti rya Maréchal wa Tchad.

Byabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Tchad ibonye ubwigenge. Yakoronijwe n’Ubufaransa. Iryo peti ni ryo risumba ayandi yose atangwa mu gisirikare cy’iki gihugu. Nta wundi wigeze urihabwa muri iki gihugu.

Aya matora akaba yitabiriwe na baturage miliyoni 7,4 ni bo bujuje ibyangombwa byo gutora. Marécha Déby, w’imyaka 68, ni we uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda aya matora, nkuko bigaragazwa n’ikusanyabitekerezo mbere ryari ryakorewe ku bakandida 16 bari bahatanye na we, bakaza kugabanuka bakaba batandatu.

Ni nyuma yuko bamwe bangiwe kwiyamamaza cyangwa bakikuramo, mu gihe imyigaragambyo yabujijwe, naho ahandi igatatanywa.

Nkuko ingengabihe y’amatora ibiteganya, abasirikare batoye ku wa gatandatu. Nk’uhatanye n’abakandida badakomeye muri politike, Idriss Déby asa nk’uwizeye ko manda ye iri buvugururwe ku nshuro ya gatandatu.

Bwana Déby ni umutegetsi ukomeye mu gihugu akaba n’inshuti y’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, bafatanya mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.

Hari hashize amezi amashyaka n’imiryango itegamiye kuri leta bahamagarira imyigaragambyo ku wa gatandatu yo gusaba gusimburana ku butegetsi mu mahoro.

Iyo myigaragambyo yarabujijwe, ndetse no kugerageza na gato guterana byaburijwemo mu buryo bw’urugomo, mu gihe polisi n’igisirikare byagose ibiro bikuru by’amashyaka n’ingo z’abakuru bayo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International n’umunyamabanga mukuru wa ONU/UN António Guterres, bari mu bamaganye iryo koreshwa ry’ingufu.

Tchad ni igihugu gicukurwamo ibikomoka kuri peteroli, ariko mu 2018, 42% by’abaturage miliyoni 15 batuye iki gihugu bari bari munsi y’umurongo w’ubucyene, nkuko imibare ya Banki y’isi ibigaragaza.

Bijyanye n’ingengabihe y’amatora, ibyavuye mu matora by’ibanze bizamenyekana ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa kane 2021, naho ibyavuye mu matora bya nyuma bitangazwe ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa gatanu 2021.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *