Sudan: Darfour y’iburengerazuba hamaze kwicwa abantu 132

Guverinoma yo mu gace ka El-Geneina iratangaza ko umutekano ari ntangere mu gihe ubwicanyi bukomeje

Uko iminsi yiyongera niko imibare irushaho gutumbagira.Nibura abantu 132 batakaje ubuzima bwabo muri Sudan mu mirwano ihanganishije amoko guhera ku wa gatandatu  tariki ya 3 Mata ahazengurutse El-Geneina, umurwa mukuru wa Darfour y’iburengerazuba aho ibihe bidasanzwe byashyizwe, nkuko byatangajwe kuri uyu wa kane na Guverineri wiyo ntara  Mohamed Abdallah Douma.

 “Dukurikije raporo y’abaganga, abantu benshi barapfa  kugeza ubu abamaze kubura ubuzima ni 132”, nkuko byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru I Khartoum na Mohamed Abdallah Douma, Guverineri wiyo ntara ihana imbibi na Tchad, yongeyeho ko “kugeza ubu umutekano umeze neza, ko nta mirwano ikiharangwa ariko gusahura byo bikaba bikomeje”. Ariko amakuru akurwa ahandi abateye uwo mujyi baturutse mu gihugu baturanye cya Tchad na Libye kandi ko bakoresheje ibitwaro biremereye.

Intandaro yibi byose yatumye bimera gutya ni agatsiko kitwara gisirikari kateye abatuye uyu mujyi  kicamo batatu nkuko bitangazwa n’umuyobozi. Umuryango w’abibumbye ukaba utangaza ko uku guhangana kwagaragaye hagati y’Ubwoko bwa Al-Massalit bw’abirabura hamwe n’abarabu.

Imibare iheruka gutangazwa ku wa kabiri na Komite y’abaganga bashingiye muri 2016  mu ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Sudan yageraga kuri 87 bishwe naho 191 barakomereka. Ku wa mbere n’injoro, abayobozi bashyizeho ibihe bidasanzwe ndetse bashyiramo ingabo za Darfour y’iburengerazuba hahita hatangira ibikorwa by’ubutabazi ndetse gusahura birahagarikwa. Muri Al-Geneina barasaba ko bafashwa kuko barenga ibihumbi 700 babayeho nabi nkuko bitangazwa na ONU.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *