Month: July 2018

Imikino y’igikombe cy’isi muri Sitting Volleyball irakomeje mu Buholandi

Imikino y’igikombe cy’isi muri Sitting Volleyball irakomeje mu Buholandi

IMIKINO, RWANDA
Amakipe y’u Rwanda nayo yakatishije itike yo kwerekeza muri iyo mikino ya nyuma yo gushakisha amakipe azajya mu mikino Paralimpike izabera Tokyo mu Buyapani muri 2020, muri iyi mikino amakipe azatsinda akabona imidali haba mu bakobwa cyangwa se mu bagabo bazahita babona itike ariko ntibizaba birangiye kuko buri mugabane nawo uzongera wishakemo ikipe iwuhagararira. Ni ibya gaciro ku makipe yo mu Rwanda kwipima n’amakipe akomeye nka USA , Ubushinwa hamwe n’ibindi bigugu bihari, u Rwanda mu bagabo rukaba rwaramaze gukina na USA rutsindwa amaseti 3-1 ikaba ari intera nziza kuko kubona seti nabyo ntibyabagaho ariko umukino rwakurikijeho ubwo rwakinaga na Chine rwatsinzwe amaseti 3-0 ariko imikino ikaba ikomeje. Mu gihe mu bagore u Rwanda rwerekanye ko rutagikangwa n’uruhu kuko rwa
Gianfranco Zola umutoza wungirije wa Maurizio Sarri

Gianfranco Zola umutoza wungirije wa Maurizio Sarri

IMIKINO, MU MAHANGA
Nk’umukinnyi Zola wafashije ikipe ya Chelsea gutsindira FA Cup 2, igikombe cya UEFA, igikombe cya UEFA Super Cup hamwe na league cup hagati muri 1996-2003. “ Kuri njye ni ubuntu ngiriwe , ndetse n’ibyishimo byinshi”. Zola Zola washeshe amasezerano na Birmingham City nk’umutoza mukuru yasinye muri Mata,2017 yasanze Chelsea mu myiteguro irimo gukorera muri Australie Nkurikiye umutaliyani Sarri w’imyaka 59 wagizwe umutoza mukuru wa Chelsea mu cyumweru gishize wasimbuye Antonio Conte wirukanywe amaze kwegukana Shamiyona y’abongereza ( Premier league) 2016-2017 hamwe na’igikombe cya FA muri 2017-2018. “ Ni ibya gaciro gufatanya na Maurizio hamwe niyi kipe kandi nzatanga ibyiza nkuko nabikoze nkiri umukinnyi wayo”, Zola ubu ufite imyaka 52 “ Nshimishijwe no kuzana impinduka muri rus
Nizeye kwitwara neza muri Championat d’Afrique- Salome

Nizeye kwitwara neza muri Championat d’Afrique- Salome

IMIKINO, RWANDA
Nyirarukundo Salome umenyereye kwiruka ibirometero10 n’ibirometero 5 hamwe n’igice cya marato ndetse uherutse kwegukana umwanya wa mbere muri icyo gice cya marato yabereye mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, ubu agiye kwitabira Champiyona nyafurika izabera muri Nigeria muri Asaba city izatangira tariki ya 1 Kanama  kugeza Taliki ya 5 uyu mwaka. Mu byukuri ukurikije imyiteguro nagize nizere ko ngomba kwitwara neza niba ntagihindutse mu mubiri kuko dutegura ibyacu Uwiteka nawe adutegurira ibindi, gusa kugeza uyu munsi numvaga nkurikije imyiteozo maze iminsi nkorera muri Kenya ngomba kuzitwara neza, kuko nkurikije abo dukorana imyitozo basanzwe bafite imidali ya zahabu mu mikino Olimpike kandi nkaba mbona ngendana nabo numva nta gihindutse nanjye nagera ikirenge mu cyabo.
Ubumuga butumye agira imyaka hafi 20 nta ndangamuntu agira.

Ubumuga butumye agira imyaka hafi 20 nta ndangamuntu agira.

Amakuru, UBUZIMA
Mu gihe gutunga indangamuntu ari uburenganzira bw’ibanze buri muntu wese akenera iyo agwije imyaka, umwana w’umukobwa witwa Bamporiki Jeannette agize imyaka  ikabakaba  20 nta ndangamuntu arafata kubera ikibazo cy’ubumuga bw’ingingo yavukanye butuma agendera mu kagare. Mama w’uyu mwana Mukamazimpaka Silivaniya utuye mu mudugudu wa Kunini, akagari ka Cyarusera, umurenge wa Mushubati , akarere ka Rutsiro ho mu ntara y’uburengerazuba avuga ko kuba Bamporiki Jeannette agejeje iki gihe cyose atarafata indangamuntu ari uko ngo rimwe ubwo yatekereje kujya kumufotoza ngo uwari kumusunika mu kagare yarwaye ubundi akarekera iyo. Yongeraho ko uretse kubaho atagira indangamuntu ataritabira amatora na rimwe mu gihe afite imyaka yo gutora. Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafite ubumuga mu karere
Ethiopian Airlines yakoze urugendo rw’amateka muri Eritrea.

Ethiopian Airlines yakoze urugendo rw’amateka muri Eritrea.

Amakuru, MU MAHANGA
Ururabo rwa Rosa hamwe na Champanye nibimwe mu byatanzwe ku mugenzi wakoze urugendo rwa mbere rw’ubucuruzi hagati ya Ethiopia na Eritrea nyuma y’imyaka 20 Ethipian Airline yiswe “ Inyoni y’amahoro”,Yerekeje muri Eritrea nyuma yo kurangiza “Amasezerano y’intambara”. Ndi mu bantu icyenda bayitwaye ” Kapiteni wari uyoboye indenge yerekeje muri Eritrea Yosef Haibu, Ubucuti n’ubuvandimwe biri mu biduhuza bwa mbere nyuma yo kuva 1998 na 2000 ubwo habaga imirwano ku mupaka uhuza ibihugu byombi bigahagarika ingendo zaba izo mu kirere no ku butaka. Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yiyemeje ko inzira y’amahoro igomba gukomeza na Eritrea nyuma yahoo afatiye ubuyobozi muri Mata. Basinye “ Amahoro n’ubucuti” by’amasezerano na Perezida wa Eritrea Isaias Afwerki kuya 9 Nyakanga ba
Barnaba Adai  ntabwo akunda kwifotozanya n’abakobwa

Barnaba Adai  ntabwo akunda kwifotozanya n’abakobwa

IMYIDAGADURO, MU MAHANGA
Umuririmbyi mu gihugu cya Tanzaniya  uherutse gukora indirimbo  yitwa “ Chausiku”, Barnaba Boy yatangaje ko kuri ubu asigaye afite ubwoba bwo kuba yakwifotoranya  n’abakobwa kuko bimutera isoni. Barnaba yabitangaje ubwo yabazwaga ku mafoto ye n’abakobwa yabonekaga ku mbuga nkoranya mbaga ubwo babonaga agenda asimburanya abakobwa, kuko byatangajwe na Enews ya East Africa TV, Barnaba akaba yavuze ko abo bakobwa ari abakunzi be agenda ahura nabo bakamusaba ko bakwifotoranya ariko abenshi bakaba bavuga ko ari abagore be. “ Niyo mpamvu muri iyi minsi mfite ubwoba bwo kwifotoranya nabo bakobwa kuko bahita babishyira ahagaragara bikazana ibibazo ngo turakundana kandi abenshi ari abakunzi banjye”. Ariko Barnaba kuva aho atandukaniye n’umugore we babyaranye umwana Steve yagize abakobwa
Radar izakurikirana imihanda 8 yo muri Qatar

Radar izakurikirana imihanda 8 yo muri Qatar

Amakuru, MU MAHANGA
Doha: Abashinzwe iby’imihanda muri Qatar bafashe ingamba zikomeye zo kugabanya umuvuduko n’impanuka idasanzwe ihari.Radari yashyizweho ahantu hagaragara ko hakunze kubera impanuka n’umuvuduko urenze kugira ngo bagabanye umubare w’impanuka nkuko bitangazwa n’umuyobozi. Hakaba hari ibice bigiye kugenzurwa na Radari aribyo: - Al Shamal (120km/hr), Dukhan Shahaniya (120km/hr), Salwa (120km/hr), Air Force Street (100km/hr), Al Rifaa Street (100km/hr), University Road (80km/hr), Al Dafna (80km/hr) and Al Waab (80km/hr). Nkuko tubikesha ikinyamakuru the Penensula Minister w’ubutegetsi bw’igihugu akaba afashe iki cyemezo kugira ngo habeho umutekano mu muhanda cyane cyane bashyira imbaraga mu kugabanya umuvuduko wa moto. Iyi Radari izakurikirana abatambara imikandara, umuvuduko mwinshi ku
Urubuto rwa Kokombure ku ubuzima bwacu na kamaro karwo.

Urubuto rwa Kokombure ku ubuzima bwacu na kamaro karwo.

Amakuru, UBUZIMA
Bimwe mubyo Imana yaremye ntabwo tujya dusobanukirwa nuko twabyivurisha kandi yarabiduhaye ahubwo tukabifata uko bitari bigatuma duhura n’uburwayi twiteye bamwe bayita urubuto abandi bakayita imboga biterwa nuko ushaka kuyirya ,Cocombre (soma kokombure) cg cucumber mu cyongereza, ni rumwe mu mbuto zifatiye runini ubuzima bwacu bwa buri munsi. Ni mu gihe kuko ikize ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini zitandukanye zifasha umubiri mu mikorere myiza buri munsi. Nubwo kokombure ikunda kenshi kubarwa mu cyiciro cy’imboga, siko biri kuko ari imbuto. Kokombure zibarizwa mu muryango umwe na watermelon kimwe n’ibihaza, witwa cucurbitacease.Hari impamvu nyinshi ugomba kurya kokombure kenshi (ubishoboye buri munsi)kuko ikize kuri vitamini K, za B zitandukanye, C n’imyunyu ngugu itandukanye, b
Kenya Cricket yegukanye irushanwa ryaberaga mu Rwanda

Kenya Cricket yegukanye irushanwa ryaberaga mu Rwanda

IMIKINO, RWANDA
Ibihugu bine byo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo aribyo Kenya Uganda Tanzaniya n’U Rwanda bimaze icyumweru bikina umukino wa Cricket aho byishakagami igihugu kizhagararira aka karere mu gushaka tike y’imikino ya nyuma muri Cricket mu gikombe cy’isi. Mu mikino yose bakinnye u Rwanda rurangije nta mukino n’umwe rutsinze kuko ibi bihugu byarutanze muri uyu mukino, cyakora ruhigiye byinshi kuko nibwo bwa mbere bari bitabiriye uyu mukino kuri uru rwego, ubundi uyu mukino utangira mu Rwanda wakinwaga cyane n’abahinde ari nabo babanje kugira ikipe y’igihugu hagaragaramo abagera kuri 14 ariko ubu abasigayemo ni 2 bivuze ko abanyarwanda bamaze gukunda uyu mukino. Mu kiganiro Emmanuel Byiringiro yagiranye na Rebero.co.rw yagize ati” Mu byukuri ikipe yacu yitanze uko ishoboye arik
Ethiopia mu myiteguro yo kwakira Isaias wa Eritrea

Ethiopia mu myiteguro yo kwakira Isaias wa Eritrea

Amakuru, MU MAHANGA
Guverinema ya Ethiopia iramenyesha abaturage kuza ari benshi kwakira umukuru w’igihugu cya Eritrea Isaias Afewerki uzakora uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu guhera kuri uyu wa gatandatu nkuko bitangazwa na Minisitiri w’intebe Ahmed Abiy. Minisitiri w’itangazamakuru Ahmed Shide yatangaje ko ari ibyagaciro kwakira Mr Isaias mu ruzinduko rwe, akaba asaba abanya Ethiopia kuzarangwa “ N’ikinyabupfura ndetse n’urukundo”. Turasaba by’umwihariko abatuye Addis Abeba no mu nkengero zaho nk’Intara ya Oromiya kuzaboneka cyane mu kwakira umuvandimwe HE Perezida Isaias Afewerki hamwe n’abo azaba ayoboyemu mu muco wacu wa Ethiopia mu kinyabupfura n’urukundo. Mimisitiri w’intebe Abiy ubwo yasuraga Eritrea mu mujyi wa Asmara nabo yarayoboye , taliki ya 8 Nyakanga aho bashyize umukono ku