Abarwanyi 10 ba Al Shabaab batahutse bataka ubukene n’inzara

 

Abarwanyi 10 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, bishyikirije abasirikare ba Kenya (KDF), bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, bavuga ko bari babayeho ubuzima bubi ndetse bafatwa nabi.

Umwe mu batahutse witwa Omar Said Omar, ukomoka mu gace ka Lamu gaherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Mombasa, yabwiye inzego z’umutekano ko bari babayeho mu buzima bugoye, bafashwe nabi ndetse ntibanahembwe.

Yagize ati “Ubuzima bw’ubukene twari tubayemo nibwo bwatumye mfata icyemezo  cyo guhunga ariko ubwo nabagamo ntaho bitaniye.”

Akomeza avuga ko yari yarahisemo kujya muri uriya mutwe w’iterabwoba ajyanywe na nyirarumwe wahoze ari umwarimu ku ishuri rya Kisilamu rya Madarassa, riherereye mu gace kazwi nka Hindi ariko igihe kikaba kigeze ngo asubire mu gihugu cyamubyaye.

Undi witwa Sheikh Abdul wo mu gace ka Panda Nguo, yagize ati ” Byari bitugoye gutoroka ngo tugaruke mu gihugu cyacu ariko tukaba tubigezeho, ariko nkaba nfite impungenge z’uko nzabana na bagenzi banjye bamenye mu yindi sura”.Aba bemeza ko nta kintu gifatika babashije kunguka mu buzima bw’aho babaga, mu gihe ababajyanaga babasezeranyaga ibyiza gusa.

Abanya-Kenya 10 batorotse Al-Shabaab bishyikiriza igisirikare cy’iki gihugu

Gusa hari bamwe muri bo bavuga ko nta zindi ndonke bari bategereje mu kwifatanya n’uriya mutwe uretse kugendera mu myumvire y’uko bagiye kurwana intambara ntagatifu, Jihad. Bemeza ko ibikorwa bya Al Shabaab nta ho bihuriye n’intambara ya Jihad.

Uwitwa Rama yagize ati “Nakoze ibishoboka byose ngo ntoroke nza kubigeraho, ariko mfite ipfunwe ry’ukuntu nzahinguka mu maso y’umubyeyi wanjye mubwira ukuntu nishe ababyeyi b’abandi”.

Aba barwanyi bagarutse bavuga ko bari batunzwe n’ibiva mu baturage nabwo ahanini bigatunga abayobozi babo, ibisigaye bigahabwa Abanya-Somalia na bo bakorera mu gihugu ibikorwa by’iterabwoba.

Aba batahutse nyuma y’uko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro ku bufatanye n’iza Amerika zisabye abaterabwoba bari muri kiriya gihugu ko basubira mu bihugu byabo.

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko aba barwanyi batahutse bazahugurwa bakanagirwa inama mu buryo bwo guhindura imyumvire, hanyuma babareke basubire muri Sosiyete.

Yanditswe na @Schadrack

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *