Abakinnyi ba Karate bagarukanye ishema n’imidali

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y”urubyiruko yaberaga muri Algeria bagarukanye imidali nubwo batayibonye bose ariko ikigaragara nuko imyiteguro ya abakinnyi ba Karate yagenze neza ,aha hakaba haragiye abakinnyi ba Karate ,Ahtletism, Abakinnyi ba beach volleyball.

                        Bakiriwe n’imiryango yabo hamwe n’ubuyobozi bwa federation na Komite olimpike .
                         Byari ibyishimo kwambikwa imidali nubwo batabaye abambre ariko nizo nzozi

Nkuko byatangajwe n”umutoza wa Karate Sensei nkuranyabahizi Noel ati “” twiteguye neza nubwo tutazanye umudali was zahabu ariko twakinnye neza kandi biraduha icyizere ko tuzagira abakinnyi beza”, abana nabo bavuga ko kuba babashije kuzana iriya midali amakosa bakoze yo kutazana imidali ya zahabu ntabwo bazongera kuyakora .

Amarushanwa ateganijwe kuzabera mu Rwanda mu mpera zukwezi kwa munani biteguye kuzitwara neza kuko bagiye kurushaho gukora imyitozo kuko ubu bafite umutoza ufite byinshi byo kubigisha kandi nubwo babonanye Igihe gito ariko ibyo twahawe nawe byatugiriye akamaro,  Ku buryo twumva iminsi tugiye kumarana nawe natwe twizeye kuzitwara neza birushijeho.

Umwanya wa kabiri ntabwo ariwo nashakaga ariko kutamenya kubara igihe gisigaye nicyo cyatsinze.
Ubu ubwoba bwarashije niyo mpamvu imyiteguro tugiye gukora izaduha imyanya ya mbere.

Umuyobozi wa federation Uwayo Theogene we avuga ko ubu Karate igezweho itandukanye niyo twakinaga kera kuko buri mwaka habaho impinduka ninayo mpamvu twazanye umutoza uvuye mu Misiri kugira ngo arusheho kugira byinshi yigisha abakinnyi kuko Misiri ni igihugu cyateye imbere mu mukino wa Karate dore ko bakunda gutwara imidali mu mikino mpuzamahanga

Beach volleyball na Karate nibo bazanye imidali ariko n’abandi ntibivuze ko batitwaye neza kuko nabo ibihe byabo byarahindutse bakoze neza, kandi imyiteguro igiye kurushaho kuba kuko burya uwiteguye kare abasha kwitwara neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *