Muhitira Felicien ( Magare ) yatsinze igice cya Marathon muri France

Ni irushanwa ryaraye ribaye aho basiganywe kuva Marvejols bajya Mende aho yakoresheje 01h11’25’’ akurikirwa n’umunyakenya  witwa Liothan John hamwe n’umugande Chepkorm Ezekiel, iri rushanwa rimufasha kwitegura andi marushanwa atandukanye agomba gukora ku mugabane w’iburayi, kuko uyu musore ashaka gushaka minima zigomba kuzamujyana mu mikino ya nyuma izaba muri 2020 aho imikino izabera Tokyo muri Japan.

Mugihe iwacu tutaramenya agaciro ke abandi bamaze kumenya uko anyaruka akaba yaraye abaye uwa mbere mu gice cya Marathon.

Uyu musore ubwo yahagurukaga mu Rwanda agiye mu kazi ku mugabane w’iburayi yajyanye intego ko ayo azakinamo yose agomba kuyatsinda kuko niko kazi kamujyanye kandi intego ye ari ukubona iyo minima, bimwe mu bituma uyu musore akora cyane nuko yifuza kuva ku gice cya marathon akajya gukina marathon kuko nizo ndoto ze.

Mu kiganiro yagiranye na Rebero.co.rw we yemeza ko iyo ari mu Rwanda ntabwo aba yaje kuruhuka gusa ahubwo ni umwanya aba abonye wo gukora imyitozo ye yihariye kuko aba ashaka kuzasubirayo ngo ntazagayike nkuko yaraye abikoze muri france, ni amarushanwa akora aba yashakiwe n’umujyanama we muri iyi mikino ngorora mubiri.

      Muhitira Felicien wasoje abamukurikiye yabanikiye basanze yamaze kunywa amazi yaruhutse.

Muhitira ntabwo amarushanwa afite ari ayo ku mugabane w’iburayi gusa ahubwo hari nayo ateganya gukina ku mugabane wa Afurika atandukanye ubwo azaba agarutse mu Rwanda nyuma yiri rushanwa yaraye akinnye  nkeka ko aribwo azadutangariza ayo azakina kuri uyu mugabane wacu, harimo Marathon ateganya gukina mu kwezi kwa 11 mu gihugu cy’Ubutariyani akaba ari urugamba atangiye rumwerekeza kuri Marathon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *