Special Olympics yasojwe no gutombora abazajya Abu Dhabi

Imikino ya Special Olympics yari imaze iminsi itatu ibera ku mahoro yasojwe kuri iki cyumweru aho hatomboye abana bazajya mu mikino izabera Abu dhabi mu mwaka utaha hakaba hatomboye abana 26 bazaherekezwa n’abatoza 9 hamwe n’abayobozi 5, ubwo mu Rwanda hakaba hazaturuka abantu 40 bazitabira iyo mikino.

           Uwari uhagarariye ababyeyi muri Special Olympics nawe yatanze ibihembo

     Umuyobozi wa C&H ari nabo bambitse aba bana nawe yitabiriye umuhango wo gusoza iyi mikino

Uku gutoranya nuko abajya muri iyi mikino bose barahembwa kuko niko Special Olympics ikora nubwo haboneka aba mbere ariko abitabiriye bose barahembwa, imikino izakinwa yo harimo imikino ngorora mubiri, Boccia, umupira w’amaguru hamwe no kwoga ikaba ari imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe ariko ituma nabo babasha kwishimana n’abandi.

                                         Abayobozi bari bitabiriye gutanga ibihembo batandukanye.

Uwavuze mw’izina ry’abakinnyi Fabrice yasabye ko bashima Special Olympics ko yabavanye mu bwigunge ndetse asaba ko haba ubuvugizi kugira ngo uturere twose twitabire iyi mikino kuko ubu hitabiriye uturere icyenda gusa, yakomeje ashimira ababyeyi kuko babafashije byinshi kugira ngo babashe kwitabira iyi mikino ati “ Natwe turashoboye gusa tugirirwe icyizere kuko hari ibyo dushoboye”.

Bimwe mu bishimisha aba bana harimo no kubyina bashyiriwemo akaririmbo maze berekana ibyo bazi nabo
                          Bugingo Emmanuel niwe wari umushyitsi mukuru muri iyi mikino

Mukandayisenga Leoncie wo mu karere ka Rulindo ( Buyoga ) akaba yiga mu mwaka wa 5 wisumbuye Amateka Ubukungu ndetse n’ubumenyi bw’isi yakomeje avuga ati ” Turashima aba bashije kutwibuka kuko mu miryango yacu twari twarambuwe agaciro pe badufataga nk’abantu batagira ubwenge bakumva ko tutarenga urugo rwacu turashimira Minisiteri y’ubuzima, iy’ubuzima, iy’umuco na Sport ndetse n’izindi zose zagize uruhare ngo iki gikorwa cyo kwizihiza imyaka 50 Special Olympics imaze kigende neza“.

Aba batoza nibo bafashe umwanya wo kururutsa ibendera no kurishyikiriza umuyobozi wa Special Olympics

Iyi mikino ikaba yarangiye bururutsa ibendera rya Special Olympics ryari ryazamuwe kuwa gatanu ubwo iyi mikino yatangiraga bikaba byakozwe n’abatoza babihuguwemo maze barishyikiriza umuyobozi wa Special Olympics Pasteur Deus Sangwa kugira ngo risubizwe aho ryari ribitswe bityo abatomboye batangire imyiteguro yo kuzajya Abu Dhabi umwaka utaha mu kwezi kwa Werurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *