Special Olympics imaze imyaka 50 ishinzwe –Pr Sangwa Deus

Ku munsi wayo wa kabiri wo kwizihiza imyaka 50 ishize hashinzwe Special Olympics habaye imikino itandukanye aho uyu munsi hasiganywe abana batandukanye bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko nabo baba bagomba kwishima. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Special Olympics Pasteur Deus Sangwa.

Abayobozi bitabiriye iyi mikino yabereye kuri Stade Amahoro
Bamaze gusuhuza abakinnyi bahise babaha umwanya ngo berekane ibyo bamaze iminsi bitegura

Umukino wahuje abakobwaba Gisagara na Rulindo ( Buyoga ) w’amaguru waje kurangira nta kipe n’imwe itsinze indi ariko byagaragaye ko bari bahuje umukino nubwo byabonekaga ko bananirwaga cyane, naho akarere ka Ngororero hamwe na Himure ya Gasabo mu bahungu nibo bakinnye umukino ukaba warangiye banganya 1-1 bitabaze Penaliti hatsinda Ngororero 3-1 Gasabo, iyi mikino itandukanye ikaba ari igomba gutanga abakinnyi bazajya muri Leta yunze ubumwe y’abarabu ( Abu dhabi ) muri 2019 mu kwezi kwa Werurwe.

                                 Abakobwa rwose imikino yabo akenshi irangizwa no kunganya.

Pasteur Deus Sangwa yakomeje ashimira abatoza babashije gufasha abana kwitoza kuko bigaragara ko utamenya ko aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe nubwo bavanze ariko abafite ubumuga bwo mu mutwe bagomba kuba aribo baba benshi mu mukino, kandi akomeza avuga ko byanyuze mu nzira ndende kugira ngo haboneke abaza ku rwego rw’igihugu, bakaba baturutse mu turere 9 tugize u Rwanda bose hamwe akaba ari abakinnyi bagera kuri 250.

Yakomeje ashimira uburyo abashinzwe umutekano ndetse n’ibijyanye n’ingendo ko byagenze neza akomeza avuga ko Uturere abana baturutsemo twabigizemo uruhare rukomeye kugira ngo aba bana babashe kuza kwitabira iyi mikino kuko bwabakoreye byose ari ukuza ndetse no kuzasubirayo ntitwabura gushimira itangazamakuru cyane AZAM TV ryerekanye iyi mikino yose irimo kuba kandi tukaba tukiri kumwe kugeza iyi mikino irangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *