Ikipe y’igihugu y’abakobwa yisubije icyubahiro itsinda Tanzaniya

Imikino ya CECAFA y’abagore irimo kubera mu Rwanda yatangiye uyu munsi Ikipe y’igihugu y’abakobwa yatangiye yerekana ko imyitozo yakoze itayibereye ubusa umukino wabo wa mbere bakaba batsinze Tanzaniya ari nayo ifite iki gikombe 1-0 umukino waje ukurikira uwa Kenya na Uganda nawo warangiye ari 1-0 bwa Uganda.

 

                              Minister Uwacu Julienne asuhuza amakipe mbere yuko umukino utangira.
Umukino wihariwe n’ikipe ya Tanzaniya ariko baje kugorwa na Alice wajemo asimbuye ari nawe wabatsinze igitego

Minisitiri w’umuco na Sport niwe wari umushyitsi mu mukuru kuri uyu mukino wabanje kubwira ikipe y’u Rwanda ko icyo abasaba ari itsinzi nawe ibindi bazabimubaze, burya iyo ushyigikiwe ntacyo utageraho nkuko Kapiteni Nibagwire nawe yabyitangarijee agira ati “ Twahawe byose kandi twizeye kuzagera kure kuko ntacyo twaburanye ubuyobozi, iyi ni intangiriro ariko mukomeze mutube hafi natwe tuzakora ibishoboka”.

                                 Abashyize hamwe nta kibananira niyo ntego yacu Kapiteni Sifa Gloria.

Umutoza Kayiranga Baptiste nawe yavuze ko ibyo bagezeho Atari amahirwe agira ati “ Byose biba kubera ko Uwiteka aba yabyemeye kandi turi kumwe namwe abafana mugakomeza kudushyigikira byose bizagerwa, gusa dukeneye guhuriza hamwe kandi byose bizagenda neza ntabwo twatangiye nabi ariko turizera ko tuzakomeza gutsinda Imana n’ibishaka”.

           Loza Abera utazaboneka muri iyi mikino kuko ari mu igeragezwa muri Sweden
                             Twaciye inzira y’ubutaka ariko tuzi icyatuzanye Uganda Crane
                 Gutsikira ntibizatubuza gutwara iki gikombe nicyo cyatuzanye Kenya.

Imikino izakomeza kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 aho Ethiopia izakina na Uganda saa munani nubwo Ethiopia hari umukinnyi wabo witwa Loza Abera utazagaragara kubera ko yagiye mwigeragezwa muri Sweden ariko abandi bakinnyi bariteguye, Kenya nayo ikazahura na tanzaniya kuri uwo munsi amakipe yombi yatakaje umukino ubanza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *