Tag: RDC: Pasteur Mukuna ushinjwa gufata kungufu yashyikirijwe ubutabera

RDC: Pasteur Mukuna ushinjwa gufata kungufu yashyikirijwe ubutabera

RDC: Pasteur Mukuna ushinjwa gufata kungufu yashyikirijwe ubutabera

Amakuru, MU MAHANGA
Umuvugabutumwa Pascal Mukuna mu itorero rya Assemble Chretienne rya Kinshasa (ACK) akaba n’umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Rennaissance yo mu cyiciro cya mbere muri RDC kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi yashikirijwe urwandiko rumufata rwatanzwe na Parquet general y’urukiko rwibanze rwa Gombe. Akaba akurikiranyweho icyaha cyo gufata kungufu cyatanzwe na Madame Tshibola Mamie umugore wa Nkantshia Milingo witabye imana  ndetse no kumukangisha ko yamwica,nkuko byatangajwe n’uburanira Mamie Tshibola ubishinja Pasteur Pascal Mukuna. Pascal Mukuna yafashwe ahita yerekezwa muri Prison Centrale ya Makala akaba ariho yaraye ijoro rye rya mbere, nyuma y’amasaha 8 aburanishwa uwunganira mu mategeko Pascal Mukuna Me Richard Bondo akaba nawe yemejwe ifatwa ry’umukiriya we, a