
Mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) imitego y’umuyobozi mukuru iravuza ubuhuha
Mu nama nkuru ya 14 y’umuryango FPR inkotanyi yabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019 Hon Bampoliki Edouard yagarutse ku mitego itegwa na bamwe mu bayobozi ugasanga umukozi nta gihe afite cyo gukora akazi ahubwo arahora yisobanura kubyo atazi, mu gihe cyo gukora akazi umuyobozi agahugira mu gutega imitego.
Mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) umuyobozi mukuru ahugiye mu gutega imitego abakozi ayobora kugira ngo abone uko abasimbuza abo ashaka, ndetse bamwe mu bakozi bicyo kigo hari ababonye batashobora guhora basimbuka iyo mitego bahitamo kujya kwishakira akazi ahandi, harimo abajyanama be babiri aribo Museveni John na Kalebu Asiimwe ndetse n’abandi bakozi aribo Karega John Bosco, Kalema John Bosco, Ndayishimiye William na Kayitesi Solange.
Ariko ha