Tag: Iyo wisuzumishije kanseri y’ibere hakiri kare iravurwa igakira

Iyo wisuzumishije kanseri y’ibere hakiri kare iravurwa igakira

Iyo wisuzumishije kanseri y’ibere hakiri kare iravurwa igakira

Amakuru, UBUZIMA
Kuri uyu munsi hatangiye ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere kuko iyo wayipimishije kare ivurwa igakira, ni muri urwo rwego ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ( RBC ) cyatangije ubwo bukangurambaga hatangwa ubuhamya ku bavuwe bagakira. Iyi Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri z’abagore kandi ikaba ari nayo kanseri yica abantu benshi, kuko iyo turebye mu baba bageze kwa muganga iyi ndwara yica abarenga 1300 kuko hari nabo yica bataragera kwa muganga kuko baba batazi ko bayirwaye. Ikindi kijyanye niyi Kanseri ntabwo ari iy’abagore gusa kuko n’abagabo barayirwara usibye ko bo atari benshi nk’abagore, kuko muri babandi twabonye  bicwa nayo 40 usanga ari abagabo, ni indwara dushaka ko abantu bamenya hakiri kare ndetse no kuyisuzumisha ugira amahirwe yo kuvurwa ugakira aba menshi.