Tag: Ishyaka rya Green Party ryieguye kuvanaho ubukode bw’ubutaka niritorwa

Ishyaka rya Green Party ryiteguye kuvanaho ubukode bw’ubutaka niritorwa

Ishyaka rya Green Party ryiteguye kuvanaho ubukode bw’ubutaka niritorwa

Amakuru, POLITIQUE
Ishyaka rya Green Party kuri uyu mugoroba ryiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa kimisagara muri Nyabugogo aho bakiriwe n’abakorera muri kari gace baza kumva ibyo bazabakorere mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Kimisagara niwe wakiriye ishyaka Green Party anarimenyesha ko ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza muri Nyabugogo babubonye bakaba bahawe uburenganzira bwo kwamamaza abakandida depite babo muri uwo murenge. Yakomeje agira ati “ Kuba hari amashyaka arimo kwamamaza abakandida bayo muri aya matora y’abadepite ni umuco mwiza wa demokarasi muri iki gihugu, tukaba tubifuriza kwisanzura tubifurize kugeza ibitekerezo byanyu ndetse n’imigabo n’imigambi y’ishyaka ryanyu ku baturage bateraniye hano, tunabifuriza kuzagira amahirwe menshi