Abanyamuryango ba koperative Umusingi SACCO Gihundwe mu karere ka Rusizi ,bari mu byinshimo byinshi,by’urwunguko bavuga ko ruterwa n’impinduka mu miyoborere n’imicungire inoze y’umutungo wabo, aho mu mwaka n’igice gusa bavuye mu gihombo cya 36.000.000 bakagera ku nyungu za 38.000.000 nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’iki kigo cy’imari, Uwizeye Emmanuel.