Papa Francis yirukanye musenyeri Joseph Strickland wo
muri leta ya Texas muri Amerika, umunenga bikomeye, ukemanga uburyo Papa
ayoboyemo Kiliziya Gatolika.
Vatican yavuze ko uwo musenyeri "azakurwa" mu nshingano ze kubera
amaperereza kuri Diyosezi ye ya Tyler.
Musenyeri Strickland ni umuntu ukomeye wo mu ishami ryo muri Kiliziya Gatolika
yo muri Amerika rirwanya amavugurura ya Papa.
Gukurwaho
kwe kubaye nyuma yuko Papa Francis avuze ku "isubira inyuma" rya
bamwe mu bayobozi bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Amerika.
Musenyeri
Strickland yatangije urukurikirane rwo kwibasira amagerageza ya Papa yo
kuvugurura aho Kiliziya ihagaze ku bibazo byo mu mibereho no ku kudaheza,
harimo no gukuramo inda, uburenganzira bw'abantu b'imiterere itandukanye
n'igitsina cyabo (transgender) no gushyingiranwa kw'abatinganyi.
Muri
Nyakanga (7) uyu mwaka, yaburiye ko "ukuri kw'ibanze" kwinshi
kw'inyigisho Gatolika kwarimo guhura n'imbogamizi, harimo n'ayo yise
amagerageza yo "gutesha agaciro" ugushyingiranwa "nkuko
kwashyizweho n'Imana" ko kuba gusa hagati y'umugabo n'umugore.
Yanenze
amagerageza "yo mu kajagari" y'abantu "bahakana imiterere yabo
ntashidikanywaho yo mu buryo bw'ibinyabuzima bahawe n'Imana".
Ibaruwa ye
yumvikanishije ko amagerageza yo guhindura "ibidashobora guhindurwa"
yatuma habaho gucikamo ibice kudasubirwaho (kudashobora gusanwa) muri Kiliziya.
Yaburiye ko abashaka impinduka "ni bo nyakuri bashaka gucamo ibice"
Kiliziya.
Musenyeri
Strickland yari arimo gukorwaho iperereza na Vatican ndetse mbere yari yaranze
akanya yahawe ko kwegura, no mu ibaruwa ifunguye yo muri Nzeri (9) yakabije
Papa ngo amwirukane.
Yagize
ati: "Sinshobora kwegura nka Musenyeri wa Tyler kuko ibyo kuri jyewe byaba
ari ugutererana umukumbi [w'intama]."
Muri uyu mwaka, urugaga rw'abahezanguni bakomeye ku bya kera ruzwi nka
"Coalition for Canceled Priests" rwakoze inama yo kumushyigikira muri
iryo perereza.
Vatican yavuze ko icyemezo cyo kumwirukana "cyabaye nyuma yo gusurwa mu
ivugabutumwa kwategetswe na Papa muri Kamena (6) umwaka ushize muri Diyosezi ya
Tyler". Ibitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika bivuga ko iryo perereza
ryanarebye ku bibazo by'imicungire y'imari muri iyo diyosezi.
Musenyeri
Strickland, w'imyaka 65, yagizwe Musenyeri mu mwaka wa 2012, ubwo Benedicto wa
XVI yari Papa.
Ibi byose bikurikiye amagerageza akomeye yakozwe na Papa
yo gutuma Kiliziya irushaho kujyana n'ibihe kuri ubu buyobozi bwe nka Papa.
Ku wa kane, Vatican yatangaje ko abantu b'imiterere
itandukanye n'igitsina cyabo bashobora kubatizwa muri Kiliziya Gatolika, mu gihe
cyose kubikora bidateje amahano cyangwa "urujijo".
Mu Kwakira (10) uyu mwaka, yumvikanishije ko Kiliziya
yaba ifunguye (yakwemera) ku guha umugisha abakundana b'igitsina kimwe (banazwi
nk'abatinganyi), ubwo yabwiraga itsinda ry'abakaridinali ngo "ntidushobora
kuba abacamanza bahakana gusa, bamagana ndetse baheza [bakumira]".
Ubwo yavugiraga mu nama y'umunsi mpuzamahanga
w'urubyiruko i Lisbonne muri Portugal, Papa yavuze ko ugusubira inyuma
kw'abantu bamwe "nta cyo kumaze".
Yongeyeho ati: "Gukora ibi utakaza umugenzo wa nyawo
[w'ukuri] ukiyambaza ingengabitekerezo zo kugushyigikira. Mu yandi magambo,
ingengabitekerezo zisimbura ukwemera."
Imihindagurikire y'ikirere na yo ni indi ngingo ikomeye
y'ubupapa bwe - kuva ku nyandiko yamamaye yanditse ku bidukikije mu mwaka wa
2015, kugeza ku kuburira ko mu gihe cya vuba aha gishize ko isi ishobora kuba
iri "hafi kugera ku hantu habi cyane" kubera imihindagurikire
y'ikirere.
Yanamaganye mu buryo bukomeye abahakana imihindagurikire
y'ikirere, ndetse azitabira inama y'Umuryango w'Abibumbye ku bidukikije (COP28)
izatangira mu mpera y'uku kwezi i Dubai - ni bwo bwa mbere na mbere Papa azaba
yitabiriye iyo nama kuva inama nk'izo zatangira mu mwaka wa 1995.
Vatican yavuze ko Diyosezi ya Tyler izaba iyobowe
by'igihe gito na Musenyeri Joe Vasquez wa Diyosezi ya Austin yo muri Texas.
@REBERO.CO.RW