Breaking News

2023-11-30 08:16:23

Nahawe akazi nkategura ubukwe bwa cyami ndangiza ndi matron - Namusoke

2023-11-30 06:31:22

U Rwanda rwatsinze afurikayepfo ruzamukaho imyanya 7

2023-11-30 05:54:17

Ubukangurambaga mu karere ka Kirehe kuri Virusi itera Sida n’ubwandu bushya

2023-11-30 04:11:20

Ugaya ibye abyibiramo umugi wa Kigali na AS Kigali bari mukngaratete

2023-11-29 05:46:54

Youssef Rharb wasabiwe imbabazi na bagenzi be bakinana ashobora kwigendera

2023-11-29 03:18:04

Hagiye kubaho impinduka zikomeye mu gutwara abagenzi muri Kigali

2023-11-29 02:56:30

Gen.(Rtd) Kabarebe muri Senegal yagaragaje icyatuma Afurika igira umutekano usesuye

2023-11-28 23:50:27

Abasirikare bakuru ba Siyera Lewone barafunzwe bazira gushaka guhirika ubutegetsi

2023-11-28 06:01:12

CECAFA U18:Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe niya Kenya

2023-11-28 03:37:26

Bimwe mu bikorwa by’iterambere by’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique na Mozambique

Advertise Here

Imikino ya Karere ka gatanu muri Volleyball iratangira gukinirwa mu Rwanda mu bagabo na bagore

Imikino ya Karere ka gatanu muri Volleyball iratangira gukinirwa mu Rwanda mu bagabo na bagore

Muri BK Arena haratangira gukinirwa imikino y’irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V) guhera kuri uyu wa Kabiri, rigiye kubamo impinduka za mbere, aho hiyongereyemo icyiciro cy’amakipe y’abagore.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, habaye tombora y’amatsinda y’amakipe agiye gukina iri rushanwa.

Mu cyiciro cy’abagabo, itsinda rya mbere ririmo amakipe abiri yo mu Rwanda, ya REG VC ndetse na APR VC, ari kumwe n’ikipe ya AMICAL yo mu Burundi.

Naho mu itsinda rya kabiri, harimo ikipe ya Police VC na Kepler nazo zo mu Rwanda, aho ziri kumwe na Sports S yo muri Uganda.

Mu cyiciro cy’abagore, APR WVC, Police WVC, na RRA WVC; zose zo mu Rwanda, ziri kumwe na KCCA WVC yo muri Uganda, ndetse na Pipeline WVC yo muri Kenya.

Mu mikino ifungura iri rushanwa, kuri uyu wa Kabiri amakipe abiri yo mu Rwanda Police VC na Kepler VC ziraza guhura, mu gihe REG VC iza kuba icakirana na AMICAL VC.

Naho mu cyiciro cy’abagore, amakipe aza guhura ku munsi wa mbere w’irushanwa, ni Police WVC ihura na KCCA WVC, mu gihe APR WVC iza guhura na RRA WVC.

@REBERO.CO.RW

Advertise Area

your advertise