Ni amakuru yatangajwe n’uwahoze
amufasha muri byinshi akaba n’inshuti ye magara, Bilaal wavuze ko Willy Smith
ari umutinganyi.
Bilaal yatangaje ko we ubwe yifatiye
inshuti ye Will Smith aryamanye n’umugabo mugenzi we na Martin Duane, ko
yabasanganye mu cyumba cy’urwambariro.
Yagize
atti “Ubwo nafunguraga urugi kwa Duane, nahise mbona Willy Smith
aryamanye na Duane.”
Gusa ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko
Willy Smith yabihakanye yivuye inyuma ndetse ko ashobora kwitabaza inkiko.
Yabitangaje
abicishije ku mwunganizi we, wagize ati “Aho ni ubwicanyi. Iyi nkuru
yahimbwe rwose n’ibinyoma bidashidikanywaho.”
Duane w’imyaka 58 uvugwaho gutingana
na Willy Smith yatandukanye n’umugore we Tisha Campbell 2020.