Imwe mu nzu zikorerwamo
ibikorwa by’ubucuruzi mu kigo gitegerwamo imodoka (Gare) cya Musanze mu Karere
ka Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, hahiramo ibicuruzwa byinshi byari
biyirimo.
Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu
gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yafashe inyubako
y’igorofa iherereye muri gare ya Musanze.
Iyi nyubako yafashwe n’inkongi,
isanzwe ikoreramo ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye nk’ibiribwa, imyambaro
ndetse n’ibindi bicuruzwa, ndetse ikaba yakoreragamo ibiro by’ibigo
by’ubucuruzi, birimo RFTC, Prime Insurence.
Iyi nyubako kandi isanzwe ikorerwamo
ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba,
yanakoreragamo inzu zicuruza amafunguro zizwi nka Resitora, zinatekeramo ayo
mafunguro.
Bamwe mu bakorera muri ibi bice byo
muri Gare ya Musanze, bavuga ko bakeka ko iyi nkongi yaba yatewe n’iturika rya
gaze y’imwe muri resitora zikorera muri iyi nzu, ryahise rikongeza ibindi bice.
Ubwo iyi nkongi y’umuriro yadukaga,
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, ryihutiye
kuhagera ritangira ibikorwa byo kuzimya uyu muriro.