Mu Rwanda,
Startimes Rwanda yatangije shene ya televiziyo yitwa“Ganza TV” izajya yerekana
filime mpuzamahanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’izakinwe n’abanyarwanda
hagamijwe kuvana mu bwigunge abanyarwanda babangamirwaga n’ururimi rwo mu
mahanga.
Kur’uyu wa gatatu
tariki ya 8 Ugushyingo 2023 i Kigali mu Rwanda hatangijwe shene ya televiziyo
izajya ikora amasaha 24/24 ikaba yitezweho gukemura ikibazo cy’abakunzi ba
filime zo hanze y’u Rwanda batabashaga kuzikuramo amasomo kubera kutumva
ururimi zirimo ariko n’abakunzi ba filime zikinnye mu Kinyarwanda bajyaga
babura aho bazirebera.
Modeste NKURIKIYIMANA
Umuyobozi w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa muri Startimes avuga ko Abanyarwanda
batekerejweho nyuma yo gusanga hari ubutumwa bunyuzwa muri filimi ariko
ntibabwumve kubera ururimi zisobanuyemo akaba ariyo mpamvu bifuza ko icyo
kibazo gikemuka binyuze kuri Ganza TV.
Agira ati:” GANZA TV
ni shene dutangije ku mugambi wo kugira ngo abantu batumva icyongereza babone
filime yuzuye, twakoze ubushakashatsi dusanga hari abantu baba barebye filime
iri mu rurimi rw’icyongereza bakayikunda ikaba irimo n’inyigisho ariko ntibumve
neza ibikubiye muri iyo filime, nyuma yo kubona ko abantu babishaka twaje gusubiza
icyo kibazo”.
Nubwo iyi shene “Ganza
TV” yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi ikaba igaragara kuri shene ya 103 ku
bakoresha anteni y’udushami no kuri 460 ku bakoresha antene y’igisahani.
Iyi shene ya
televiziyo izajya ikora amasaha 24/24 umugambi wayo ukaba arukureba filime
zirimo iz’intambara, iz’urukundo, ibiganiro mpuzamahanga kandi zose mu
Kinyarwanda kugira ngo abazireba bunguke ubumenyi ijana ku ijana.
Modeste NKURIKIYIMANA
avuga kandi ko mu minsi ya vuba haratangizwa kwerekana filime zikinwa n’abanyarwanda
mu rwego rwo kugera ku mutima w’Abanyarwanda.
Frankly Wang,
Umuyobozi Mukuru wa Startimes mu Rwanda yavuze ko baterwa ishema no kugeza
serivisi nziza nk’izi ku Banyarwanda .
Avuga ko intego yabo
ari uguha agaciro Umufatabuguzi by’umwihariko Umunyarwanda akaba ariyo mpamvu
basaba buri muntu kwisanzura bagatanga ibitekerezo kugira ngo ibyifuzo byabo
bizagende bisubizwa.
Agira ati:” Uyu munsi
dutangije Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije, turifuza ko abantu
bazishima cyane kandi ibi tuzakomeza kubikora nk’intego yacu.”
Kuva tariki ya mbere
ugushyingo 2023 kugeza mu byumweru 3 abantu barareba iyi shene ku buntu ariko
nyuma y’icyi gihe bakazatangira kujya bishyura ariko ku mafaranga make ashobora
kubonwa na buri wese.
Kugeza ubu Startimes
ifite amashene asaga 700 aho itanga serivisi ku bakoresha televiziyo basaga
miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30 mu myaka 35 imaze ivutse mur’aba hakaba harimo
n’abanyarwanda .