
Inama 6 zagufasha kubona ibitotsi mu gihe wabibuze
Bizwi ko iyo umubiri wananiwe ukenera ikiruhuko kandi gusinzira ni kimwe mu biruhuko umubiri wacu ukenera kugira ngo uruhuke bihagije, ugubwe neza. Igihe wabuze ibitotsi ushobora gukurikiza zimwe mu nama tugiye kukugezaho zagufasha kubona ibitotsi.
Bamwe usanga babibura atari uko babishatse, abandi ugasanga ari ikibazo cyabagwiririye maze mu buryo bwo gushakira umuti icyo kibazo cy’ingutu bagashaka ibibarangaza kugira ngo amasaha yicume baze kubona ibitotsi.
Nubwo tubikora ngo ntabwo ari byiza kuko ngo aho kugira ngo bituzanire ibitotsi, biradutwara bikatubuza kubona ibitosi twashakaga. Tugiye kurebera hamwe ibyo wakora kugira ngo ibitotsi bigaruke mu gihe ubikeneye:
Irende kureba kuri televiziyo, mudasobwa, telephone… igihe wabuze ibitotsi
Kureba kimwe mu bikoresho by’ikora