
Ubumuga butumye agira imyaka hafi 20 nta ndangamuntu agira.
Mu gihe gutunga indangamuntu ari uburenganzira bw’ibanze buri muntu wese akenera iyo agwije imyaka, umwana w’umukobwa witwa Bamporiki Jeannette agize imyaka ikabakaba 20 nta ndangamuntu arafata kubera ikibazo cy’ubumuga bw’ingingo yavukanye butuma agendera mu kagare. Mama w’uyu mwana Mukamazimpaka Silivaniya utuye mu mudugudu wa Kunini, akagari ka Cyarusera, umurenge wa Mushubati , akarere ka Rutsiro ho mu ntara y’uburengerazuba avuga ko kuba Bamporiki Jeannette agejeje iki gihe cyose atarafata indangamuntu ari uko ngo rimwe ubwo yatekereje kujya kumufotoza ngo uwari kumusunika mu kagare yarwaye ubundi akarekera iyo. Yongeraho ko uretse kubaho atagira indangamuntu ataritabira amatora na rimwe mu gihe afite imyaka yo gutora.
Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafite ubumuga mu karere