
Hagaragajwe ko imiryango isaga ibihumbi 15 yazimye mu gihe cya Jenoside
Imiryango isaga ibihumbi 15 niyo bimaze kumenyakana ko yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo bwo kubika amateka y'iyi miryango kugira ngo itazibagirana.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko imiryango yazimye ihora ku mitama yabo.
Ntagorama Jean Bosco warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, avuga ko hari imiryango myinshi azi yazimye.
Yagize ati “Umuryango wa Siliro Kagabo n'umugore we Kayitesi Ceciriya, umwana we wa mbere witwaga Muvunyi, undi wa kabiri witwaga Uwacu François, ni abo mbasha kumenyamo abandi bari bato ntabwo mbibuka ariko nta numwe wasigaye bose barazimye.”
Niyoyita Egide utuye mu karere ka Bugesera avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite