Abashoramari barasaba ko ku biyaga hashyirwa amashanyarazi
Abafite ibikorwa ku nkengero z’ibiyaga byo mu karere ka Ngoma ndetse n’abifuza kuhashora imari barasaba ko hashyirwa ibikorwaremezo nk’amashanyarazi kugira ngo n’abandi bahayoboke baze kuhashora imari.
Iyo urebye ahazengurutse ikiyaga cya Sake, ubona nta mashanyarazi arahagera. Ni kimwe no ku kiyaga cya Mugesera usibye ahahoze hitwa kuri papeteri mu murenge wa Zaza niho hari amashanyarazi.
Kuba nta mashanyarazi ahari bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma by’umwihariko abegereye ibyo biyaga bemeza ko bishobora kuba aribyo bituma abashoramari batayihashora nk’uko uyu muturage akomeza abisobanura.
Yagize ati "abashohoramari bakagombye kuza gukorera ahangaha batugaragariza imbogazi zuko nta muriro uhari bataza kuhakorera, natwe ubwacu nka koperative amafi akunda kudupfana kuber