
Nyarugenge: Akurikiranyweho icyaha cyo kwica Umukunzi we
Umusore wari utuye mu Karere ka Nyarugenge, yatawe muri yombi akekwaho kwica ateye icyuma uwo bivugwa ko yari umukunzi we.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo uyu musore yishe umukobwa amuteye icyuma. Bivugwa ko yamwiciye mu muhanda amuherekeje.
Uyu mukobwa wishwe yakomokaga mu Karere ka Kayonza akaba yari amaze imyaka isaga itatu akora akazi ko mu rugo mu Mudugudu w’Agatare i Nyamirambo.
Umukoresha w’uyu mukobwa yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko abaturanyi bumvise uyu mukobwa ataka avuga ko atewe icyuma n’uwo musore bahagera bagasanga amaze gushiramo umwuka.
Ati “Natashye mvuye ku kazi musanga ari guteka mbona ari mu mirimo isanzwe ariko njye nari ndi kumwe n’abana mu nzu ntitwigeze tumenya niba agihari ahubwo twagiye kumva twumva baduhamagaye batubwira ko bamwishe dusohotse