
Ethiopia yahakanye kwica abasirikare ku mupaka, mu gihe Sudan yahamagaje ambasaderi
Sudan yahamagaje ambasaderi wayo muri Ethiopia inatumiza ambasaderi wa Ethiopia, mu kwamagana ibivugwa ko ari iyicwa ry’abasirikare barindwi ba Sudan mu karere k’umupaka. Ethiopia yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko igisirikare cyayo atari cyo cyakoze ubwo bwicanyi.
Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yavuze ko ibabajwe n’ibura ry’ubuzima ryabayeho ku ya 22 y’uku kwezi kwa Kamena(6), ariko ntiyavuga umubare wabo.
Yanashinje abasirikare ba Sudan kuba ari bo batumye ibyo bibaho ubwo bambukaga umupaka bakajya ku butaka bwa Ethiopia bafashijwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Muri iryo tangazo, Leta ya Ethiopia yanavuze ko ibyo byahimbwe ku bushake hagamijwe guhungabanya umubano w’ibihugu byombi.
Ku cyumweru, igisirikare c