
Perezida Kagame: Abagerageza guhungabanya umutekano iminsi yabo irabaze
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko abagerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda iminsi yabo ibaze, ibi umukuru w’Igihugu yabivuze mu kiganiro cyamuhuje n'abanyamakuru, abaturage n'abayobozi.
Hifashijwe ikoranabuhanga mu kiganiro Perezida wa Repubuka yagiranye n'abaturage, abanyamakuru n'abayobozi, abaturage hirya no hino mu gihugu batanze ibitekerezo ndetse banagaragaza ibibazo bifuza ko byakemurwa.
Ku bijyanye n'umutekano, abaturage b'akarere ka Nyaruguru bagaragaje ko bishimiye umutekano bafite ubu nyuma y'ibitero by'iterabwoba byabagabweho.
Mukashyaka Josephine, umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru yagize ati “Ubwo ibyo bitero byagabwaha ari mu gicuku, abana bagaterwa ibyuma, mwarahabaye ingabo ziradutabara, zigarura umutekano ubu turarinzwe dufite umutakano.