
Nyabimata: Ntibanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ku bihano byahawe Rusesabagina na bagenzi be
Nyuma yo gukatirwa imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina n’ibindi bihano byahawe abandi bafatanyije na we kugira uruhare mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba za FLN, baravuga ko batanyuzwe n’ubutabera.
Mu birometero bike uvuye ku mukandara w’ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, ni yo nzira inyeshyamba za FLN zakoresheje mu kugaba igitero cya mbere ku butaka bw’u Rwanda.
Mu ijoro rya tariki ya 19 rishyira 20 Kamena 2018, ni itariki itazibagirana mu mutima wa Havugimana Jean Mari bakunda kwita Nyangezi nyuma yo gutwikirwa moto yakuragaho imibereho y’umuryango we none ubu bikaba byaramuteye ubukene bukabije kugeza magingo aya.