
Abantu babiri bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi, yafatiye mu mudugudu wa Ryabasenge wo mu kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, abantu babiri bari batwaye udupfunyika ibihumbi bibiri tw’urumogi mu modoka ya rusange yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutoni Nyirasinumvayo ufite imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse Hamisi w’imyaka 26.
Yagize ati "Aba bombi bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba, ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka mu mudugudu wa Ryabasenge, mu gusaka imizigo abagenzi bari batwaye baza kubona umufuka wari urimo ibirayi ahagana munsi harimo isashe yari irimo udupfunyika babwiye nyir’