
Dereck Chauvin Umupolisi wishe Umwirabura George Floyd, yarekuwe kubera Ingwate y’Amafaranga yatanze
Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika utari witwaje intwaro ndetse wari unaziritswe n’amapingu, yafunguwe kubera amafaranga y’ingwate yatanze.
Derek Chauvin yarishye ingwate ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (arenga miliyoni 970 mu mafaranga y’u Rwanda).Yarekuwe ejo ku wa gatatu mu gitondo nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza.
Uwo mupolisi w’umuzungu yafashwe videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere y’uko apfa aheze umwuka ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa Gatanu 2020.
Urupfu rwa George Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi.Byatijwe umurindi