UBUREZI

Kaminuza y’u Rwanda ku nshuro ya 5 yatanze impamyabumenyi

Kaminuza y’u Rwanda ku nshuro ya 5 yatanze impamyabumenyi

Amakuru, UBUREZI
Kuri uyu munsi tariki ya 02 Ugushyingo nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi izitangira mu Karere ka Huye ku nshuro ya gatanu kandi inizihiza imyaka 55 imaze ishinzwe. Bamwe mu banyeshuli bahatangiye bakaba bari batumiwe harimo muzehe Dr Venant Ntabomvura wanayiyoboye kuko ni umwe mubatangiye iyo kaminuza kuko niwe wasabye ko  hatangizwa kaminuza mu Rwanda kubera ko yabonaga ahari iyi kaminuza hari inyubako nini izwi nka “Batiment central” yapfaga ubusa nyuma y’igenda ry’abakoloni bayikoreragamo, higishirizwa abana babo. Dr Venant avuga ko ariwe wabimburira abandi kwiyandika afata nimero ya "001" ariko Padili Henri Levesque wayoboye iyi kaminuza bwa mbere yari afite ubwoba ko atazabona abanyeshuli hanyuma Muzehe Dr Venant amwizeza ko azabazana. Mu 1963 iyi kamin
Institut français  mu Rwanda iratanga amahugurwa ku barimu 25 bigisha mu mashuli abanza n’ayisumbuye

Institut français mu Rwanda iratanga amahugurwa ku barimu 25 bigisha mu mashuli abanza n’ayisumbuye

Amakuru, UBUREZI
  Mu Rwanda k’ubufatanye na Institut français ( icyahoze ari Centre Culturel Franco- Rwandais )batangije amahugurwa y’abarimu bigisha mu mashuli abanza n’ayisumbuye muri Kristus Remera Abo barimu bagera kuri 25 bigisha  isomo ry’ururimi rw’igifaransa cyane cyane gutegura uko umwana ashobora kwitwara mu gihe yitegura kwinjira muri za kaminuza zikoresha ururimi rw’igifaransa muri Afurika cyangwa se iburayi. Ibi bikazafasha abana kwitegura neza ibyo bizamini kuko bizaba byateguwe na minisiteri y’uburezi y’ igihugu cy’ubufaransa, bimwe muri ibyo bizamini bizajya bibafasha kubona uburenganzira bwo kwiga muri za Kaminuza zikoresha ururimi rw’igifaransa hakaba harimi icyo bita B2, bityo abana bateguwe mbere ntabwo byazabagora akaba ariyo mpamvu aya mahugurwa ahabwa aba barezi ba
Mineduc iravuga ko mu myaka ibiri nta mwarimu utari umunyamwuga uzaba yigisha

Mineduc iravuga ko mu myaka ibiri nta mwarimu utari umunyamwuga uzaba yigisha

Amakuru, UBUREZI
Minisiteri y’uburezi, Mineduc, ivuga ko ikibazo cy’abarimu bake basigaye mu burezi batabyize cyangwa ngo babiherwe amahugurwa, kizaba cyakemutse mu gihe cy’imyaka ibiri binyuze mu mashuri nderabarezi yashyizweho. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko abarimu batabyize bahabwa amahugurwa, hakifashishwa n’abarangije mu mashuri nderabarezi no muri kaminuza. Yagize ati “Dufite gahunda yo guhugura abarimu duhereye kuri za Kaminuza twashyizeho zigenda zitanga impamyabumenyi z’uburezi, ku buryo buri mwaka babasha gusohora abarimu benshi bujuje ibyangombwa.” “Ariko no mu mashuri abanza hari amashuri nderabarezi na Koleji y’Uburezi ku buryo zigenda zisohora abarimu benshi ku buryo usanga bitanga icyizere ko
Perezida Paul Kagame yateye inkunga yo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko

Perezida Paul Kagame yateye inkunga yo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko

Amakuru, UBUREZI
Perezida Paul Kagame yateye inkunga ya miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda  yo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko mu Karere ka Gasabo. Ibiro bya Perezidansi byatangaje ko iyo nkunga yayitanze mu gikorwa cy’umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kanama 2018. N’ubwo atitabiriye uwo muganda, ngo ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri by’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimironko. Biteganyijwe ko ibyo bikorwa byatangijwe mu umuganda usoza ukwezi kandi bizaba birangiye mu mezi atandatu. Iri shuri rifite abanyeshuri barenga igihumbi. Yanditswe na schadrack