UBUREZI

Uburezi: Guverinoma yaringanije amafaranga y’ishuri ku bigo bya leta byose

Uburezi: Guverinoma yaringanije amafaranga y’ishuri ku bigo bya leta byose

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y'ishuri atangwa n'ababyeyi mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye ya Leta n'amashuri afatanya na Leta. Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by'ibigo by'amashuri ku musanzu w'ababyeyi aho hari ibigo byasabaga ababyeyi amafaranga y'umurengera bikagora ababyeyi. Itangazo rya sohowe na Minisiteri y’uburezi Guverinoma yanzuye ko mu mashuri y'incuke n'abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975 Frw ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w'ishuri, amakayi n'ibindi.  Mu mashuri yisumbuye, umusanzu w'umubyeyi ni 19500 Frw ku munyeshuri wiga ataha, mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85000 Frw ku gihembwe. @REBERO.CO.RW
Umwana ufite ubumuga akeneye ibikoresho bimufasha gusoma nk’abandi

Umwana ufite ubumuga akeneye ibikoresho bimufasha gusoma nk’abandi

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Ku munsi mpuzamahanga wo gusoma abana bafite ubumuga nabo bahawe amahirwe yo kwerekana ubuhanga bwabo, ubwo basurwaga n’Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze (REB) ari kumwe n’umuyobozi mu karere ka Nyaruguru hamwe n’ushinzwe uburezi muri USAID. Uburezi iwacu uhuriweho n’imishinga World Vision, Imbuto foundation hamwe na humanity & Inclusion. Humanity & Inclusion ikaba igamije gukurikirana uburezi budaheza muri uyu mushinga Uburezi iwacu. Kugira ngo abana bafite ubumuga n’abafite inzitizi mu myigire yabo batavutswa uburenganzira bwabo, kandi bahabwe ibyo bakeneye cyane cyane mu bijyanye no gusoma. Humanity & Inculusion ikorera mu mirenge 198 y’u Rwanda bihwanye na 48% by’igice cy’u Rwanda , nibura muri buri murenge iko
Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023. Yamaze gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’uburezi

Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023. Yamaze gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’uburezi

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Minisiteri y’uburezi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yabo bamaze gushyira ahagaragara ingengabihe y’amashuri umwaka wa 2022-2023,itangira ry’amashuri igihembwe cya mbere bikaba biteagnijwe mu mpera z’ukwezi kwa cyanda. Usibye umwaka wa mbere w’ayisumbuye(S1), hamwe n’umwaka wa kane (S4) ndetse na Leval3 mu mashuri y’ubumenyingiro bizatangazwa nyuma abasigaye biteganijwe ko igihembwe cya mbere kizatangira tariki ya 26 Nzeri2022 bakagisoza 23 Ukuboza 2022. Igihembwe cya kabiri biteganijwe ko kigomba guatangira tariki ya 8 Mutarama 2023 kikazasozwa tariki ya 31 Werurwe 2023, ubwo hagakurikiraho igihembwe gisoza umwaka giteganijwe gutangira tariki 17 Mata 2023 kikazasozwa tariki ya 14 Nyakanga 2023. Abanyeshuri basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bikaba bitega
Les rwandais,parmi les jeunes africains qui bénéficieront du nouveau projet de Carnegie Mellon

Les rwandais,parmi les jeunes africains qui bénéficieront du nouveau projet de Carnegie Mellon

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Ce vendredi, l'université de Carnegie Mellon et la Fondation de Mastercard en collaboration avec le gouvernement rwandais ont signé un protocole de partenariat qui vise à promouvoir l'éducation et innovation en Afrique, 10,000 jeunes de familles les plus démunies vont en bénéficier. Ce partenariat signé est de 275 million de dollars américains, la signature a eu lieu au bureau de la branche de l'Université de Carnegie Mellon à Kigali. Selon les signataires de ce partenariat,il vise a promouvoir la technologie, l'innovation et les recherches avancés en Afrique.Le Président de l'Université de Carnegie Mellon,M. Farnam Jahanian a déclaré dans discours qu’ils sont reconnaissant à la fondation Mastercard car ce partenariat qui va durer plus de six ans sera très bénéfiques aux jeunes
Iyo usomye umenya ibyavuzwe utaravuka bityo ukongera ubwenge  – DG REB

Iyo usomye umenya ibyavuzwe utaravuka bityo ukongera ubwenge – DG REB

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Tariki ya 8 Nzeri ni umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika bikaba byahuriranye no gutangiza ukwezi ko gusoma byabereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini, aho abayobozi bari bayobowe n’umuyobozi mukuru wa’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bwibanze ( REB) ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza. Umuyobozi mukuru wa REB yaganiriye n'abana b'inshuke uko bigishwa Yafashe umwanya wo kubigisha gusoma akoresheje igitabo cy'amashusho SOMA RWANDA ni urubuga abafatanyabikorwa mu burezi bahuriraho kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bateza imbere umuco wo gusoma, ubuyobizi bukaba bugizwe na minisiteri y’uburezi, USAID, hamwe na Save children international. Naho abanyamuryango bakaba bagizwe n'ibigo by'amashuri,imishinga myinshi itandukanye
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye urubyiruko rw’Abakorerabushake bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, kugira ngo rwiteze imbere runateze imbere igihugu cyabo.  Ibi yabisabye urubyiruko rusaga 400 rwaturutse mu turere tugize Umujyi wa Kigali ruri mu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere. Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali rwahuriye mu kigo cya Polisi giherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana. Barahahererwa ibiganiro ku nsanganyamatsiko zinyuranye, bamwe muri bobaka babemeza ko bizabafasha gusobanukirwa na bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage n’uburyo byakemurwamo. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry'Umujyi ari
Muri Ukraine hafi abana 1000 baricwa abandi bagakomereka

Muri Ukraine hafi abana 1000 baricwa abandi bagakomereka

Amakuru, MU MAHANGA, UBUREZI
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi mukuru muri UNICEF ( UN Children’s Fund), hafi abana 1,000 abahungu n’abakobwa baricwa abandi bagakomereka cyane mu ntambara irimo kubera muri Ukraine. Mu buhamya bwatanzwe na Catherine Russell, Umuyobozi mukuru wa UNICEF agira ati “Nibura abana 972 muri Ukraine barishwe abandi barakomereka cyane kubera intambara imaze amezi hafi atandatu, tugereranije nibura hicwa abana batandatu buri munsi”. Dukurikije icyo kigereranyo UN ikaba yarabigenzuye kandi ifite imibare y’ukuru, bityo abo bana bakaba bari mu byago bikomeye cyane. Aho abo bana bari mu kaga cyane ni Mariupol,Luhansik, Kremenchuk hamwe na Vinnytsia baribasirwa cyane, hakoreshwa imyuka ihumanya bigatuma abana benshi bagira ubumuga butandukanye. Rusell akomeza agira ati “Byongeye kandi
Kurengera umwana ni inshingano za buri munyarwanda

Kurengera umwana ni inshingano za buri munyarwanda

Amakuru, POLITIQUE, UBUREZI
Abanyamakuru bari mu mahugurwa yo kurinda no kurengera umwana baganirijwe uburyo bwo gutangaza inkuru ivuga ku mwana ndetse n’uburyo agomba kurindwa mu gihe umunyamakuru akora inkuru  yirinda kugaragaza isura ye ndetse akagerageza guhisha icyatuma uwo mwana amenyekana. Amahugurwa yateguwe n'Ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye na UNICEF akaba agamije kwongerera ubumenyi abanyamakuru bandika ndetse bakanakora ibiganiro mu maradiyo atandukanye mu kurengera abana. Umwarimu muri Kaminuza Uwimana Jean Pierre yavuze ko umutimanama mu gukora inkuru ku mwana ariyo ugomba gukurikiza kuko hari ibyo uba ubona ko ubikoze ushobora kuba ushyize umwana hanze kandi ugomba kumurinda . Agira ati “Hari imvugo zigomba kugororwa kandi ibyo bizakorwa n’itangazamakuru k
Hatangijwe gahunda y’intore mu biruhuko igamije gufasha abiga mu mashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye

Hatangijwe gahunda y’intore mu biruhuko igamije gufasha abiga mu mashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hatangiye gahunda y’intore mu biruhuko, igamije gufasha abiga mu mashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye bari mu biruhuko gutozwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ku nzu y’urubyiruko, ahazwi ku izina rya Club Rafiki, Isango Star yahasanze urubyiruko ruri mu myaka itandukanye, harimo n’abana bato, bose bitabiriye gahunda y’intore mu biruhuko aho bavuga ko biteze kungukira byinshi. Gusa ngo bagenzi babo basuzugura iyi gahunda bari mu bihombo. Bagaruka kuri bimwe mu byo bigisha, bamwe mu bakorerabushake batoza abana bari mu biruhuko, barasaba ababyeyi kurekura abana bakajya kwiga, na cyane ko ntawe bishyuza. Umwe yagize ati “bahigira ibintu byinshi, bahigira ibintu by’indangagaciro ntago bajya
Ababyeyi bafite abana biga barinubira ko bimwe mu bigo by’amashuri bizamura amafaranga y’ishuri bigatuma bamwe mu bana bayata

Ababyeyi bafite abana biga barinubira ko bimwe mu bigo by’amashuri bizamura amafaranga y’ishuri bigatuma bamwe mu bana bayata

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Ababyeyi bafite abana biga barinubira ko bimwe mu bigo by’amashuri bizamura amafaranga y’ishuri bigatuma bamwe mu bana bayata,ni mu gihe n’abasenateri kimwe n’abadepite bagaragaza ko hari bimwe mu bigo by’amashuri byaka amafaranga agera ku bihumbi 500 ku mwaka bagasaba Guverinoma kuvugutira umuti iki kibazo. Aba babyeyi bagaragaza ko kuzamura amafaranga ku banyeshuri bya hato na hato bikorwa na bimwe mu bigo by’amashuri bibabera imbogazi mu kurera abana babo. Ikibazo cyo kuzamura amafaranga y’ishuri kigarukwaho n’abadepite kimwe n’abasenateri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda nabo babonye ko kigora ababyeyi bafite abana biga, basaba Guverinoma ko yagisuzuma kigakemuka. Iyi uganiriye na bamwe mu bayobora ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bavuga ko kuzamura amafaranga bit