
Ikibazo cy’imodoka zitwara abanyeshuri gikomeje kuba ingorabahizi
Ubwo hasohokaga itangazo rya NESA ryuko abanyeshuri bagomba gusubira ku ishuri hari ababyeyi batabihaye agaciro, ndetse bituma no kugeza kuri uyu munsi abana barimo kubyigana muri Gare ya Nyabugongo ngo babone uko bagera ku ishuri.
NESA yatanze iminsi itanu yo gutwara abo banyeshuri basubira kwiga mu gihembwe cya kabiri, uyu munsi bikaba byari biteganijwe ko ku bigo batangira isuzumabumenyi ku masomo bize mu gihembwe cya mbere, ariko kugeza ubu hari bamwe mu bana bakiri muri gare batarajya ku ishuri kubera ibibazo bimwe na bimwe.
Umwe mu banyeshuri waganiriye n’itangazamakuru yagarutse ku bibazo bahura nabyo iyo bageze ku ishuri, ndetse biri mu byatumye batinda kujya ku ishuri. Cyane cyane ku kibazo cya minerval bakwa bakigera ku ishuri ku buryo abagenda batayajyanye batemererwa