UBUKUNGU

Icyangombwa cy’ubutaka mu karere ka Gicumbi gikomeje kuvugisha abaturage

Icyangombwa cy’ubutaka mu karere ka Gicumbi gikomeje kuvugisha abaturage

Amakuru, UBUKUNGU
Akarere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke muri Yaramba abaturage bahatuye bakomeje guhura n’ikibazo cy’icyangombwa cy’ubutaka aho icyo cyangombwa kukibona bibasaba gukora urugendo rw’iminsi myinshi ngo babashe kukibona. Ngayayabo Emmanuel umuturage utuye Yaramba yatangarije rebero.co.rw ko icyo cyangombwa kugira ngo bakibone bibasaba kujya Musanze agira ati “Bidusaba kunyura Kigali tugakomeza twerekeza Musanze naho bidusaba gutegereza ko tubihabwa tukaba dusaba ko bibaye byiza icyo cyangombwa twajya tugihabwa mu murenge dutuyemo”. Akarere ka Gicumbi ni akarere kagizwe n’imisozi bityo rero abahatuye usanga aho bashyize ibibanza by’ubucuruzi nubundi hahanamye ariko bajya kubasoresha bagasora nkabafite ibibanza biri ahantu Atari mu manegeka, Mvejuru Gahungu Alfred nawe ati:
Karongi: Polisi yafashe amabaro 90 y’imyenda yacaguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu

Karongi: Polisi yafashe amabaro 90 y’imyenda yacaguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu

Amakuru, UBUKUNGU
Mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kanama  Polisi mu karere ka Karongi yafashe imodoka yo mu bwoko  bwa Fuso RAC 915 I ipakiye amabaro 90 y’ imyenda ya caguwa byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko abafatanywe ibi bicuruzwa ari Niyibizi Jean Claude w’imyaka 31, Mushimiyimana Francois w’imyaka 25,Nsenga Theoneste w’imyaka 28 , Ndagijimana Jean de Dieu w’imyaka 39 ndetse na Twizeyimana Jean Claude umushoferi w’iyi modoka . CIP Gasasira yavuze ko kugira ngo aba bose bafatwe ari amakuru Polisi yahawe n’abaturage. Yagize ati: “Twabonye amakuru avuga ko kucyambu cyitwa Icoza giherereye mu mudugudu w’Agatare, akagari ka Gasu
Gakenke: Imyaka ibaye 4 bategereje ingurane y’ahazubakwa akarere

Gakenke: Imyaka ibaye 4 bategereje ingurane y’ahazubakwa akarere

Amakuru, UBUKUNGU
Imiryango 22 ituye mu Murenge wa Gakenke, ahazubakwa ibiro by’Akarere ka Gakenke, ivuga ko hashize imyaka ine bategereje ingurane y’ubutaka bwabo bemerewe n’akarere. Aba baturage bavuga ko babaruwe mu 2014, ariko kugeza ubu batarabona ingurane kandi baranabujijwe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo, uretse kubuhingamo imyaka yerera igihe gito. Umwe muri bo Nsanzimana John, avuga ko gutinda kwishyurwa byabateje igihombo gikomeye. Ati ‘‘Nta kintu na kimwe twemerewe gukorera ku butaka bwacu kandi twategereje ko batwishyura turaheba, ntiwanabona n’undi mukiriya ngo akugirire kuko barangije kutubarira’’. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Cyubahiro Félicien, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko icyo aba baturage batemerewe ari ukubaka, kereka gusana inzu bitonge
Nyamagabe: Isoko rimaze imyaka 3 ridindiye

Nyamagabe: Isoko rimaze imyaka 3 ridindiye

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu Ugushyingo 2012 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatangaje inkuru nziza ko bwatangiye inyingo yo kubaka isoko rya kijyambere, muri Mata 2015 nibwo abayobozi b’intara y’amajyepfo batangije igikorwa cyo kuryubaka ariko kugeza ubu imirimo imaze imyaka 3 idindiye kandi ingaruka ni ku muturage. Aho batangiye kuryubaka bari bahasenye isoko rya Kabacuzi bitaga irishaje ryakoreragamo abacuruzi. Umunsi batangiza imirimo yo kuryubaka Perezida w’Ishyirahamwe ryahawe kubaka iri soko rishya yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko bateganya kuzuzuza iyi nyubako mu gihe cy’amezi 20. Yari inkuru nziza ku bacuruzi, ariko amezi ubu abaye  bavuga ko kugeza n’ubu bahendwa cyane no gukodesha inzu z’ubucuruzi mu mugi wa Nyamagabe, ndetse bamwe bavuga ko hari bagenzi babo bafunze. Bamwe mu bacur
Nyaruguru: Umusaruro wabo wariyongereye wikuba ishuro zisaga eshanu

Nyaruguru: Umusaruro wabo wariyongereye wikuba ishuro zisaga eshanu

Amakuru, UBUKUNGU
Abibumbiye muri koperative ‘’Jyambere muhinzi’’ bo mu karere ka Nyaruguru baravuga ko ubu bahinga bakeza  ndetse umusaruro wabo ukaba warikubye inshuro zisaga eshanu bitewe no gukurikiza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi. Abavuga ko umusaruro wabo wiyongereye cyane ni abibumbiye muri Koperative "Jyambere Muhinzi " ikorera muri santere y’ubuhinzi bubakiwe n’ubuyobozi bw’akarere kabo ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga w’Abanyakoreya, Koica, banabagira inama ku guhinga kinyamwuga. Mugoyi François utuye mu Mudugudu w’Umurambi uherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aba muri iyi koperative. Avuga ko kuba KOICA yarabatunganirije igishanga bahingamo, ikabakorera amaterasi mu mirima, ikanabigisha gutubura imbuto z’ibirayi bituma bazibona mu buryo bworoshye, yabigishije k
Burera: Hotel yatwaye asaga miliyoni 500 Frw, yamezemo ibyatsi

Burera: Hotel yatwaye asaga miliyoni 500 Frw, yamezemo ibyatsi

Amakuru, UBUKUNGU
Imyaka ibiri irashize Akarere ka Burera kujuje hotel yatwaye miliyoni 500 Frw ariko magingo aya habuze umushoramari wayikoreramo irengerwa n’ibyatsi. Mu ngengo y’imari ya 2014/15, Akarere ka Burera kubatse hotel yatwaye miliyoni 530 z’amafaranga y’u Rwanda igamije gutinyura abandi bikorera bahafite ibibanza. Iyo hotel yitwa Burera Beach Resort iri ku nkengero z’ikiyaga cya Burera yatangiye kubakwa mu 2014 irangira 2016. Muri Mutarama 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yabwiye itangazamakuru ko muri Gashyantare izaba yatangiye gukorerwamo. Icyo gihe yagize ati “Twabanje kubura umushoramari, ariko ubu twaramubonye. Nakwizeza abaturage ko bitarenze ukwezi kwa kabiri izaba yatangiye gukora”. Kuva ubwo kugeza ubu nta gikorwa na kimwe kiratangira guk
Mu nama ku kongera umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe urubyiruko, Impuguke zirenga 500 zitegerejwe i Kigali

Mu nama ku kongera umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe urubyiruko, Impuguke zirenga 500 zitegerejwe i Kigali

Amakuru, UBUKUNGU
Guhera ku wa Mbere tariki 20 Kanama 2018 i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, igamije gushakira ibisubizo ibibazo by’inzara n’ubukene ku mugabane wa Afurika, hifashishijwe urubyiruko. Iyo nama ifite insaganyamtsiko igira iti ‘Urubyiruko mu buhinzi, igisubizo kirambye mu guca inzara n’ubukene muri Afurika’ yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe na Guverinoma y’u Rwanda. Izahuriza hamwe abantu basaga 500 biganjemo urubyiruko haganirwa ku buryo hakongerwa umubare w’urubyiruko rukora imirimo ijyanye n’ubuhinzi, kongera umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga no guhanga udushya Urubyiruko rutarengeje imyaka 25 rugize 60% by’abaturage miliyari 1.2 batuye Afurika, nyamara nirwo rwibasiwe n’ubushomeri cyane
RURA yashyizeho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi

RURA yashyizeho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi

Amakuru, UBUKUNGU
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyamaze gushyiraho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari byarashyizweho muri Mutarama 2017. Ibi biciro bigomba gutangira gukurikizwa kuva ku wa mbere tariki ya 13 Kanama. Itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye kuri uyu wa gatandatu, rivuga ko Abakoresha umuriro utarenze Kilowati 15 ku kwezi igiciro cyakomeje kuba amafaranga y’u Rwanda 89 kuri kilowati imwe. Abakoresha umuriro kuva kuri Kilowati 15 kugeza kuri 50 ku kwezi, aba nabo nta cyahindutse kuko ari igiciro cy’amafaranga y’u Rwanda 182 kuri kilowati imwe. Ku rundi ruhande abakoresha umuriro urenze kilowati 50 ku kwezi, igiciro cyavuye ku mafaranga 189 kuri kilowati imwe kigera kuri 210 y’amanyarwanda. Abako
Amafoto: Ibyishimo byari byose ku baturage b’Akarere ka Rwamagana mu kwakira igikombe cyo kwesa imihigo

Amafoto: Ibyishimo byari byose ku baturage b’Akarere ka Rwamagana mu kwakira igikombe cyo kwesa imihigo

Amakuru, UBUKUNGU
Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Rwamagana, basanganiye umuyobozi wako ahitwa i Nyagasambu ku rugabano rw’aka karere n’aka Gasabo, bajya kwakira igikombe begukanye ku bwo kuza ku isonga mu kwesa imihigo ya 2017/2018. Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Akarere ka Rwamagana kaje ku isonga mu kwesa imihigo, aho kuri iyi nshuro kagize amanota 84.5%, gakurikirwa n’Uturere twa Gasabo na Rulindo twagize amanota 82.5%. Abaturage ba Rwamagana nyuma y’uko kuri uyu wa Kane bumvise ko bahize utundi turere, bishyize hamwe bajya gusanganira umuyobozi w’akarere wari ucyuye igikombe. Ibirori byo kucyakira no gucinya akadiho ko kucyishimira byabereye mu Murenge wa Fumbwe, ahazwi nk’i Nyagasambu, aho umuhanzi Jules Sentore yifatanyije na bo muri ibyo byishimo. Umuyoboz
Gasabo: Nyuma yo kwangirwa gusana, Abakorera mu gakiriro ka Gisozi bari mu bibazo

Gasabo: Nyuma yo kwangirwa gusana, Abakorera mu gakiriro ka Gisozi bari mu bibazo

Amakuru, UBUKUNGU
Abacuruza imbaho n’abazibariza mu gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo birimo; ubujura, gukorera ahatujuje ubuziranenge, kutagira ubwiherero buhagije n’ibindi baterwa n’uko nta burenganzira barabona bwo gusana aho bakorera. Aba bibumbiye muri Koperative ya Adarwa bagera ku 175, bavuga ko babujijwe gusana aho bakorera kandi ubuyobozi ari bwo bwahabimuriye mu myaka 16 ishize bubabwira ko ari ahantu heza bashobora kwagurira ibikorwa byabo. Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru Igihe, bavuga ko inzu bakoreramo zishaje cyane, kuko kuva bakwimukira muri uyu Murenge wa Gisozi batari bazivugurura, bikaba bibateye impungenge z’uko isaha iyo ari yo yose zishobora kubagwa hejuru bitewe n’amazi aturuka mu ngo z’abaturage no mu miturirwa y