
Pangira amafaranga yawe uteganyiriza cyangwa utera urubuto rwejo hawe hazaza
Isoko ry’imali n’imigabane rifatanije n’abafatanyabikorwa bayo batangije icyumweru cyahariwe kuzirikana uko amafaranga akoreshwa, ndetse no gukangurira urubyiruko uko rugomba gutangira kwizigamira ejo hazaza.
Muri iki cyumweru harimo ibikorwa bitandukanye ariko cyane cyane aho bazaba bakangurira urubyiruko uko isoko ry’imali n’imighabane rikora ndetse no kubashishikariza kugura imigabane muri icyo kigo.
Emmanuel Niyonzima umuyobozi wa AIESEC Rwanda akaba ari umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko kwiteza imbere mu buryo bw’imiyoborere ndetse n’amajyambere yaryo, ikaba imaze imyaka 11 ikorana n’isko ry’imali n’imigabane.
Agira ati: “Kuba urubyiruko rushonje nta mahoro ruba rufite, bityo ubuyobozi bwacu bukora uko bushoboye kugira ngo ruhangire imirimo urubyiruko, ubu tum