RWANDA

Umujyi wa Musanze munzira yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (HIV)

Umujyi wa Musanze munzira yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (HIV)

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere turimo kuzamuka cyane ku buryo abaturage bako nabo bumva ko bagomba kuba umujyi wa kabiri kuri Kigali, akaba ari kamwe mu turere dutandatu twatoranyijwe mukunganira umujyi wa Kigali. Ibi bikaba biterwa nuko uyu mujyi wa Musanze wazamuye n’ubukerarugendo bituma usigaye usurwa cyane, bityo hakaba habera ibikorwa byinshi bijyanye n’utubyiniro aho rero ntabwo habura n’indaya kuko abenshi barahirirwa bagataha ni mugoroba  naho ugasanga abandi ahubwo bahaboneka muri week end. Abanyamakuru bibumbiye muri Abasirwa bandika k’ubuzima basuye Ibitaro bya Ruhengeri aho basobanuriwe na Dr Hirwa Aime amavu n’amavuko yibi bitaro , inyubako zabyo zimwe zubatswe mu 1939 byagiye bivugururwa ndetse bihindurirwa n’amazina mu mwaka wi  1974 bikaba byariswe ibi
Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri basuye Kigali Arena

Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri basuye Kigali Arena

IMIKINO, RWANDA
Masai Ujiri yaje mu Rwanda aho azakurikirana imikino ya Basketball yabatarengeje imyaka 16 mu bakobwa izabera mu Rwanda guhera kuri iki cyumweru. Masai Ujiri umuyobozi mpuzabikorwa by’ikipe ya Toronto Raptors ibarizwa muri NBA shampiyona y’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba asanzwe afite ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball hano mu  Rwanda mw’iterambere ry'uyu mukino. Uyu mugabo umaze kugirana umubano ukomeye n'u Rwanda yasesekaye muri Kigali aho yaraje kwihera ijisho igikorwa remezo kimaze kuzamurwa kizajya cyakira imikino itandukanye ikinirwa mu nzu harimo nka Basketball,Volleyball nindi mikino itandukanye. Kuri iki gicamunsi nibwo Masai Ujiri ari kumwe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame bagiye gusura i
Tuganimana Melchior ufite ubumuga bw’ingingo atanga akazi ku baturanyi be

Tuganimana Melchior ufite ubumuga bw’ingingo atanga akazi ku baturanyi be

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Kugira ubumuga ntibivuga ko ugomba kwiheba ngo wumve ko ntacyo ushoboye, kuko ubumuga bwa mbere ni mu mutwe iyo utabashije gutekereza neza ntacyo wakwimarira, Tuganimana ni urugero rwiza k’ubafite ubumuga ko bakwiteza imbere. Mu rwego rwo gukora ubuvugizi mu bantu bafite ubumuga Inama nkuru y'itangazamakuru (MHC) ifatanije n' Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ( NCPD) NUDOR,UPHLS hamwe n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n'abanyantege nke ( ROJAPED) bafashije ibitangazamakuru bitandukanye kujya mu ntara zitandukanye kugira ngo basobanukirwe n'uburyo bakorera ubuvugizi abafite ubumuga no kumenya uko bakora inkuru zabo. Tuganimana Melchior ukomoka mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Gakenke yatangiriye ku bihumbi mirongo itanu atangirana in
Nyanza:  Imisoro ihanitse y’ibishanga idindira ry’abahinzi muri Busasamana.

Nyanza:  Imisoro ihanitse y’ibishanga idindira ry’abahinzi muri Busasamana.

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Abahinzi bibumbiye mu makoperative bahinga mu gishanga cya Nganzo mu Murenge wa Busasamana Mu Karere ka Nyanza bafitw agahinda kenshi kubera ko ubutaka basoreraga ibihumbi bine kuri Hegitare imwe mu gihe cy'umwaka  basigaye bishuzwa imisoro angana n' ibihumbi ijana ( 100,000 ) y’amanyarwanda. Aya makuru y' imisoro ihanitse irenze ubushobozi bwa bahinzi aremenzwa kandi na Bwana  MUNYAMPARA Sylvestre uhagarariye koperative URUMURI RWA BAHINZI ikorera mur'iki gishanga cya Nganzo Yagize ati “Nawe se aho twishyuraga ibihumbi bine ubu kuri hegitare turikwishuzwa amafaranga ibihumbi ijana akomeza agira ati amafaranga ducibya arenze cyane ubushobozi  bw'umuhinzi kuko kubona usaruye ukageza imyaka imuhira uba watanze ibyibanze byinshi cyane watakaje ingufu nyinshi  iyo ukuyemo imisoro
Dukomeze kubungabunga ibyagezweho no gutanga amasomo kubashaka kubihungabanya

Dukomeze kubungabunga ibyagezweho no gutanga amasomo kubashaka kubihungabanya

Amakuru, RWANDA
Kwibohora ku nshuro ya 25 byabereye mu midugudu mu Rwanda hose ariko byumwihariko mu karere ka Ngoma byahuje imirenge ibiri ariwo Kibungo na Remera babyizihirije kuri Stade ya Ngoma. Iyi Stade nubwo itararangira kwuzuzwa ariko niyabuze kwakira abaturage barengaho gato ibihumbi bitanu by’abaturage ahabaye umukino wahuje umurenge wa kibungo hamwe n’umurenge wa Remera ukarangiza Kibungo itsinze ibitego 2 ku busa umukino washimishije abaturage b’umurenge wa Kibungo ndetse n’abayobozi babo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibunga yatangiye yakira abitabiriye umunsi mukuru wo kwibohoza ku nshuro ya 25 maze ashimira abaturage bitaririye ibirori abereka abashyitsi baje kubashyigikira muri ibyo birori, abayobozi batandukanye bakorera mu murenge wa Kibungo ari naho hari Aka
Muhitira Felicien yeretse RAF na Minispoc ko akeneye gushyigikirwa mu myiteguro ye

Muhitira Felicien yeretse RAF na Minispoc ko akeneye gushyigikirwa mu myiteguro ye

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena nibwo habaye isiganwa mpuzamahanga rya Marathon ya Mahoro , isiganwa ryitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abandi benshi baturutse hanze y’ u Rwanda. Ni isiganwa bigaragara ko nyuma yaho bazamuriye ibihembo ryitabiriye n'abantu benshi ndetse b’abahanga ariko cyane biganjemo abanya Kenya basa nkaho bigaruriye aka karere dutuyemo. Mu gice cya marathon ndetse na Marathon imyanya ya mbere yose haba mu bahungu ndetse no mu bakobwa yihariwe  ni abo muri Kenya, ariko mu gice cya Marathon mu bahungu no mu bakobwa byibura hagaragayemo abanyarwanda nubwo atari benshi ariko nibura berekanye ko bashyigikiwe hari icyo bageraho. Yankurije Marthe yabaye uwa kabiri mu gice cya marathon ariko nawe nkuko yatangaje ko imyitozo ikiri mike cyane, n
Mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma imirenge 3 niyo imaze kwubakwamo imidugudu y’icyitegererezo

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma imirenge 3 niyo imaze kwubakwamo imidugudu y’icyitegererezo

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu rwego rwo gutuza no gutura neza mu karere ka Ngoma abaturage batishoboye ndetse na bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 bamaze gutuzwa mu mirenge itatu muri cumi nine igize ako karere ka Ngoma. Mu murenge wa Rukumberi hashyizwe umudugudu wiswe Green Village kubera ibikorwa byo kurengera ibidukikije hakaba hari amazu imwe imwe buri nzu ikaba ifite Biogaz ibafasha guteka ndetse no gucana kandi bakaba bafite igikumba  cy’inka kibasha kubafasha gutuma nta kibazo cya Biogaz  bagira. Uyu mudugudu wa Rukumberi ugizwe n’amazu 57 abawutuye basabwaga ibihumbi managabiri kugira ngo bahabwe ikibanza, ariko bakubakirwa n’akarere gusa buri muturage uwutuyemo ntabwo yemerewe kuba ashobora kugurisha inzuye ariko yemerewe kugira ibyo ayihinduraho nko kuyongera cyangwa se kur
Groupe Scolaire Indatwa n’inkesha mu kwitabira bwa mbere irushanwa ry’amashuli mu kwoga

Groupe Scolaire Indatwa n’inkesha mu kwitabira bwa mbere irushanwa ry’amashuli mu kwoga

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Muri shampiyona y'urugaga rw'Umukino wo koga mu Rwanda (RSF) y'uyu mwaka, nkuko bimenyerewe ko buri mezi abiri haba irushanwa riteguwe na RSF, rikaza ryihariye  mu b'igitsina gore,abanyeshuri,amabanke n'ibigo by'igenga cyangwa se Abasaza. Iyi nshuro rero irizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 25/05/2019 kuri Pisine ya Green Hills ni irihuza ibigo by'abanyeshuri, byose byo mu Rwanda ryitwa INTERSCHOOL SWIMMING CHAMPIONSHIPS. Ni ku nshuro yaryo ya gatandutu rizaba ribaye aho iriheruka umwaka ushize ryegukannywe n'ikigo cya Green Hills,nkuko tubibwirwa na Kwizera Isaie ushinzwe Tekinike muri  RSF. Yaguze ati “Twagerageje kwongera ibigo by’amashuli uyu mwaka kandi duhuza noneho ibigo twitaga ibigo mpuzamahanga hamwe n’ibigo by’amashuli byo mu Rwanda tukaba twizera ko iri rushanwa ri
Iyo umuturanyi yanduye urushaho kwitegura ngo nawe utandura Dr-Nyamusore

Iyo umuturanyi yanduye urushaho kwitegura ngo nawe utandura Dr-Nyamusore

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Mu Rwanda hateraniye inama yatangiye uyu munsi tariki ya 22 Gicurasi yahuje ibihugu bituranye na Uganda, ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Bakaba bagiye kuganiro uko ibyo bihugu byiteguye guhangana n’icyorezo cya Ebola cyabonetse muri ibyo bihugu bituranyi, n'inama yateguwe na minisiteri y’ubuzima ifatanije n’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima (OMS). Iyi nama y’abatekinisiye igiye kurebera hamwe imyiteguro ya buri gihugu kitabiriye kugira ngo bagaragaze imyiteguro yo guhangana na Ebola yagiye iboneka kenshi muri Ugunda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Dr Jose Nyamusore ushinzwe indwara z’ibyorezo muri RBC , akaba ari nawe wafunguye inama y’iminsi ibiri yagarutse ko iyo igihugu kimwe cyafashwe n’icyorezo ikindi gihita cyitegura.
Igikorwa cy’urukundo cyongeye kugaragara mu bitaro bya Kibagabaga

Igikorwa cy’urukundo cyongeye kugaragara mu bitaro bya Kibagabaga

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Nkuko ari igikorwa kiba buri mezi atatu tariki ya 7, abategura umunsi wera w’umucyo basuye ibitaro bya Kibagabaga bagaburira abarwariye muri ibyo bitabo ndetse na bahabyariye, babaha ifunguro ndetse bemera no kubagurira ubwisungane mu kwivuza. Abagize itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo ubwo basuraga ibitaro bya Muhima muri Gashyantare badutangarije ko ari igikorwa kizajya kiba buri mezi atatu ariko bategura uwo munsi wera w’umucyo uzaba tariki ya 7 Nyakanga uyu mwaka. Bimwe mu bikorwa bibaranga akaba ari ugusura abarwayi ndetse no kubagaburira kuko haba hari abadafite ababitaho, kuko igikorwa cy’urukundo kigomba kuranga inyoko muntu nubwo hari abarya ndetse bakabisigaza bakabimena ariko hari abatabona ababagemurira n’ababasura ku bitaro. Edouard Mubaraka uyobora its