RWANDA

Mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) imitego y’umuyobozi mukuru iravuza ubuhuha

Mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) imitego y’umuyobozi mukuru iravuza ubuhuha

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Mu nama nkuru ya 14 y’umuryango  FPR inkotanyi yabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019  Hon Bampoliki Edouard yagarutse ku mitego itegwa na bamwe mu bayobozi ugasanga umukozi nta gihe afite cyo gukora akazi ahubwo arahora yisobanura kubyo atazi, mu gihe cyo gukora akazi umuyobozi agahugira mu gutega imitego. Mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) umuyobozi mukuru ahugiye mu gutega imitego abakozi ayobora kugira ngo abone uko abasimbuza abo ashaka, ndetse bamwe mu bakozi bicyo kigo hari ababonye batashobora guhora basimbuka iyo mitego bahitamo kujya kwishakira akazi ahandi, harimo abajyanama be babiri aribo Museveni John na Kalebu Asiimwe ndetse n’abandi bakozi aribo Karega John Bosco, Kalema John Bosco, Ndayishimiye William na Kayitesi Solange. Ariko ha
Botswana yitabiriye imikino yo kwitegura Shampiyona ya Volleyball yateguwe na UTB

Botswana yitabiriye imikino yo kwitegura Shampiyona ya Volleyball yateguwe na UTB

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri iki cyumweru taiki ya 22 Ukuboza muri kigali hasojwe Irushanwa ry'umukino wa volleyball ribanziriza Shampiyona y'abagore ryateguwe na kaminuza ya UTB ryari rifite Insanganya matsiko igira iti Guteza Imbere abagore binyuze Muri siporo no mu burezi (empowering women through Sports and Education) Ni Irushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri nyuma yo kuba umwaka ushize ndetse rikanegukanwa Ni ikipe yiyi kaminuza y'abagore UTB WVC, Uyu mwaka ryitabiriwe n'amakipe 5 yo mu Rwanda yose asanzwe akina mu kiciro cya mbere ndetse n'ikipe y'igihugu ya Botswana irimo kwitegura kujya gushaka itike y'imikino Olempike . Byatumye bayagabanya mu matsinda 2 aho buri tsinda ryari rigizwe n'amakipe 3 yagombaga guhura hagati yayo hakaza kuzamukamo ikipe 2 zitwaye neza Muri buri tsinda maze zikaj...
Dream Taekwondo Club izakomeza kwubakira uyu mukino ku bana kuko nibo mizero yejo

Dream Taekwondo Club izakomeza kwubakira uyu mukino ku bana kuko nibo mizero yejo

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Rwanda Taekwondo Championships 2019 yasojwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza ,iyi mikino y'amarushanwa ikaba yabaye  mu byiciro byose, Dream Taekwondo ikaba yongeye kwihesha agaciro yisubiza icyo gikombe cya 2019. Amakipe yose yaritabiriye kandi icyashimishije kurushaho nuko abakiri bato aribo benshi babonetse muri iyi shampiyona, kuko niryo terambere rya Taekwondo, nubwo habayemo ikibazo cyo kugongana kw’amashyirahamwe yahuriye muri Petit Stade, ariko imikino yasojwe neza gusa gutanga ibihembo nibyo bitishimiwe nkuko byagombaga ariko imikino yo yarangiye neza. Ndacyayisenga Aline ukinira Police Taekwondo umwe mu bakinnyi bitwaye neza uyu nawe akaba yararerewe muri Deam Taekwondo Club akaba afite gahunda ndende ndetse asaba ko na federation yamufasha kurushaho kwi
Miliyari icyenda na miliyoni magana ane ( 10.000.000 $) nizo Hinga Weze izakoresha mu mwaka wa gatatu.

Miliyari icyenda na miliyoni magana ane ( 10.000.000 $) nizo Hinga Weze izakoresha mu mwaka wa gatatu.

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu gusoza umwaka wa kabiri Hinga Weze ifasha abahinzi kwihaza mu biribwa no kugeza umusaruro wayo ku isoko hamwe no kurwanya imirire mibi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza irikumwe n’abafatanyabikorwa bayo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi basoje umwaka wa kabiri itangiye imirimo yayo. Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire ikaba ikorera mu Turere 10 aho igomba gufasha abahinzi 530.000. Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire uburingare ndetse no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga weze, akaba anafasha umuryango kworoherana no gufata ibyemezo hamwe binyuze muri GAL
Muhima:Abunzi bahawe ishimwe na Minisitiri w’ubutabera ku mikorere yabo myiza.

Muhima:Abunzi bahawe ishimwe na Minisitiri w’ubutabera ku mikorere yabo myiza.

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Uyu munsi tariki ya 29 Ugushyingo mu cyumweru cyahariwe abunzi, aho abaturage bakangurirwaga gusanga abunzi ngo babakemurire ibibazo , iki cyumweru cy’abunzi kikaba kizasozwa kuri uyu wa gatandatu bifatanya n’abaturage gukora umuganda . Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Madame Mukandoli T. Grace yatangiye ashima uburyo abunzi bakemura amakimbirane kuko ibyo abunze bakemuye nta bujurire bajyamo, insanganyamatsiko yagiraga iti “Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro twubakwa u Rwanda twifuza”. Yagize ati “Iki cyumweru cyari icyo kubwira abaturage ngo mugane abunzi, si uko batabazi ahubwo ni mugane abunze babafashe gukemura amakimbirane mu mahoro, kandi ibibazo byakemuriwe mu tugali hari igihe bitagaruka mu rwego rw’umurenge bigaragaza ko abaturage
Ngoma : Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi utandukanye ni byakubuzaga gutera imbere

Ngoma : Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi utandukanye ni byakubuzaga gutera imbere

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu karere ka  Ngoma, Umurenge wa  Murama, kuri uyu wa kane tariki ya 28/11/2019  hatangirijwe gahunda ya Leta y'ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa izafasha abahinzi n’aborozi kwirinda ibibazo bajyaga bahura nabyo bakabura imyaka yabo cyangwa se amatungo yabo. Iki gikorwa cyatangijwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere n'Ubukungu Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque, wari kumwe n'intumwa ya MINAGRI Madame NIRERE Marion,  hamwe  n'umuyobozi ushinzwe Abinjira n'abasohoka mu karere ka Ngoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa MURAMA na RUKIRA, abagoronome b'imirenge yose ndetse n'Abahinzi borozi. Uzamukunda Pascasie njye nta sambu ngira ariko iyo nahinze tugabana na nyirayo iyi gahunda rero izaduteza imbere kuba leta yadutekerejeho ikaba idufatiye ubwishingizi bw’im
REG BBC IRESURANIRA NA PATRIOTS MURI KIGALI ARENA

REG BBC IRESURANIRA NA PATRIOTS MURI KIGALI ARENA

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Aya makipe yombi yakatishije itike yo kuzakina uyu mukino wa nyuma w’iri rushanwa, abikesha kuba yaritwaye neza mu mikino zakinnye mu mpera z’icyumweru gishize. REG BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize, yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ry’Agaciro itsinze APR BBC yabaye iya 3, ku manota 71 kuri 66, ni umukino wabereye muri Petit Stade tariki 23 Ugishyingo 2019. Muri uyu mukino, REG BBC yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 17 kuri 11, amakipe yombi yaje kunganya amanota mu gace ka kabiri (15-15), ni mu gihe bagiye kuruhuka REG BBC iri imbere ku manota 32 kuri 26. Aya makipe yagarutse mu gace ka 3, agaragaza ingufu nyinshi ndetse karangira banganya amanota 16-16, naho agace ka nyuma (4), karangiye APR BBC igatsinze ku manota 24-23, gusa byarangiye REG B
Mu mwaka w’imikino wa 2019 Akarere ka Rubavu na ligue y’Amajyepfo byahize abandi

Mu mwaka w’imikino wa 2019 Akarere ka Rubavu na ligue y’Amajyepfo byahize abandi

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo nibwo hasojwe imikino mu mashuli mu mwaka wa 2019 bityo batangaza uko uturere na za Ligue zitwaye umwaka wose. Muri uyu mwaka akarere kabaye akambere mu gutwara imidali myinshi mu bakobwa  ni Akarere ka Nyamagabe gakurikirwa na Rubavu, naho mu bahungu akaza ku mwanya wa mbere ni Burera igakurikirwa na Nyamagabe. Iyo uteranije amanota mu mwaka wose ugahuriza hamwe abakobwa n’abahungu kugira ngo urebe abitwaye neza kugira ngo n’abandi umwaka utaha bazagire ubwo butwari dusanga umwanya wa mbere ugarukwaho na Nyamagabe naho umwanya wa kabiri uba uwa Rubavu. Muri uyu mwaka kandi Ligue yarushize izindi mu bakobwa ni ligue y’Amajyepfo, mu gihe mu bahungu uhasanga ligue y’iburasirazuba, ariko iyo turebye mu mwaka imikino yose hamwe akarere gahiga
Kirehe: 10% by’abana bavuka mu Rwanda bavuka badashyitse kandi baba bakeneye ubufasha bwihariye

Kirehe: 10% by’abana bavuka mu Rwanda bavuka badashyitse kandi baba bakeneye ubufasha bwihariye

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impinja zavutse zidashyitse ku nshuro ya 17 mu nsanganyamatsiko igira iti “ umwana wese uvutse adashyitse akwiriye kubaho” ! Mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya mbere ukaba wabereye mu karere ka Kirehe ku bitaro byako Karere, ahasuwe ibyumba byakira abana bavuka badashyize ku byumwweru 23 cyangwa se 25 bagomba kubaho ndetse n’uburyo abaganga babasha kubakurikirana kandi babigisha n’uburyo bagomba kubafasha bakoresheje uburyo bwa “Ababyeyi guheka Kangooru”. Umubyeyi Nzayisenga Grace ari kumwe n’umugabo we batanze ubuhamya bwuko babyaye abana 2 b’abahungu maze abo bana bavuka badashyitse ariko kugeza ubu abo bana bakaba bamaze kugira amezi 14 ababyeyi babo bakaba bafite icyizere ko bazakura. Yagize ati “Ndi umwe mu babyariye muri ibi
Bugesera: Irerero igisubizo ku babyeyi barerera ku kigo cya mashuri cya Murago

Bugesera: Irerero igisubizo ku babyeyi barerera ku kigo cya mashuri cya Murago

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Umurenge wa  Kamabuye akagali ka Nyakayaga ho mu mudugugu  wa  Murambi, akanyamuneza ni kose  ku babyeyi  barerera  mu kigo cy'incuke  cya murago. Ababyeyi barerera mu kigo cy'incuke cya Murago barishimira cyane uburezi buhabwa abana ndetse hakiyongeraho nakarusho ko kwita ku mirire myiza, no kubatoza isuku. Umwe mu babyeyi waganiye n’abanyamakuru bari bamaze iminsi ibiri bahugurwa na Plan International Rwanda uko bakoresha I foto y’umwana muto kuburyo itazamugiraho ingaruka amaze gukura  berekeje ahari bimwe mu bikorwa byuwo mushinga basura  irerero, iki kigo cyababereye igisubizo mu nzira nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane mu kurwanya imirire mibi yabonekaga ku bana babo. Yagize ati "Twabyukaga twiruka tujya gushaka ubidutunga ndetse n’abana bacu bagasigara bandagaye aho bad