
4G INTERNET iragarutse mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y’igihe kinini abagenzi batakamba ko bakwa amafranga ku rugendo ya Interinet kandi zidakora ndetse babibaza abashoferi ugasanga nta gisubizo nacyo bahabwa gifatika kuko nabo batazi impamvu kandi ayo mafaranga abagenzi bagakomeza kuyakwa ku rugendo rukorwa hano mu mujyi wa Kigali.
Eng Jado Uwihanganye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu akaba yemeza ko 50% bya Coasteur zitwara abantu zamaze kugeramo ibikenewe, kugira ngo abo bagenzi bongere babone interinet nta kibazo mu rugendo bakora, kuko biteganijwe ko kugeza mu kwezi kwa Kanama Coasteur zose zizaba zamaze kugeramo iryo korana buhanga.
Bamwe mu bagenzi bavuganye na Rebero.co.rw ntabwo bizeye ibyatangajwe ndetse nibyo babona muri busi bagendamo kuko nubundi ngo bishobora kwongera kudakora neza nubwo bya