RWANDA

Irushanwa rya  20 km za Bugesera ryamaganye ibiyobyabwenge.

Irushanwa rya  20 km za Bugesera ryamaganye ibiyobyabwenge.

IMIKINO, RWANDA
Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera habereye irushanwa rya 20 Km Bugesera ariko rikubiyemo ibice bitandukanye harimo 8 km hamwe na 3 km ku bantu batandukanye bitewe naho ushoboye kdi hanitabirwa umukino w’amagare aho abana bagiye bagaragaza impano zabo. Nkuko rimaze kumenyerwa ni irushanwa ritegurwa na Fondation Gasore afatanije n’Akarere ka Bugesera ariko bakaba barabonye n’abafatanya bikorwa batandukanye aho ribaye ku nshuro ya gatatu rikaba ryafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’intara y’iburasirazuba ahafashwe umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenocide yakozwe muri 1994, rikaba ry’itabiriwe n’abaturutse mu Rwanda hose hamwe n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda Gasore Serge wamenyekanye mu mukino ngorora mubiri nawe akaba yavuze ko ari irushanwa ryagenze neza ati “ Ni
Irushanwa rya GMT muri Tennis n’imyiteguro myiza ya Davis Cup

Irushanwa rya GMT muri Tennis n’imyiteguro myiza ya Davis Cup

IMIKINO, RWANDA
GMT muri Tennis ryahuje abakinnyi batanduka harimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga abakiri bato hamwe n’abafite ubumuga bw’ingingo, gusa abaturutse hanze babaye bake ariko muri rusange ryagenze neza. Ni rushanwa ryegukanywe na Gatete Hamisi ndetse wagaragaje ibyishimo bye kuko nibwo bwambere aryegukanye akaba yaratangarije itangazamakuro ibyishimo bye agira ati “ Mu byukuri ndishimye kuko umwaka shize natsinzwe ku mukino wa nyuma, ariko ubu naryitabiriye mfite intego yo kuryegukana kandi ikindi ikaba ari imyitozo myiza kuko kuri uyu mugoroba tujya kwitabiri Davis Cup igiye kubera muri Kenya”. Habiyambere Dieudonne wari usanzwe afite iki gikombe we yakiriye ibyamubayeho ati “ Burya iyo uharanira icyo wari ufite ahanini iyo utiteguye neza ntabwo wongera kukibona Hamisi yandu
ARPST yitabiriye imikino ya GMT bwa mbere

ARPST yitabiriye imikino ya GMT bwa mbere

IMIKINO, RWANDA
Ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda ku nshuro ya mbere ry’itabiriye imikino yo kwibuka abatutsi bakorewe Jenocide muri 94, iyi mikino ikaba yaraye kuri uyu wa gatandatu hakaba harakinnye Volleyball gusa kuko byari ku nshuro ya mbere. Amakipe yahuye akaba ari amakipe 4 yabaye aya mbere muri Volleyball ariyo : Minisiteri y’umuco na Siporo, UTB, REG na Kaminuza yu Rwanda , aya makipe yarahuye maze amakipe yageze ku mukino wa nyuma akaba ari UTB yahuye na UR igikombe cyegukanwa na UTB nyuma yo gutsinda UR amaseti 3-0 naho umwanya wa gatatu waje gutwarwa na REG 3-1 Minispoc Tubibutse ko mu marushanwa y’abakozi igikombe cyari cyegukanywe na Minispoc , ibi bikaba byerekana ko aya marushanwa nubwo yabaye habayemo gutungura kuko byagaragaye ko Minispoc itari yiteguye. Umuyobozi
Dream Taekwondo Club  Imaze gutwara igikombe cyo Kwibuka inshuro enye

Dream Taekwondo Club  Imaze gutwara igikombe cyo Kwibuka inshuro enye

IMIKINO, RWANDA
Mu mikino yo kwibuka muri Taekwondo  yabaye Tariki 9 Kamena 2018, muri Vision Jeunesse Nouvelle mu Karere ka Rubavu, Dream Taekwondo Club ikorera mu kigo cy'urubyiruko cya Don Bosco Gatenga yatwaye igikombe cy'Irushanwa ryo kwibuka abasportif n'abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994. Irushanwa ryo Kwibuka ryitabiriwe n'amakipe aturuka mu bihugu bitandukanye aribyo: U Rwanda, U Burundi, Congo na Kenya. Dream Taekwondo Club yo mu Rwanda ikaba muri iri rushanwa yarabashije kuhakura imidari mu byiciro bitandukanye byayihesheje igikombe cy'irushanwa. Urutonde rw'abakinnyi ba Dream Taekwondo Club batwaye imidali : Icyiciro cy'abakobwa bakiri bato:    Umutoniwase Kevine -Umudari wa Zahabu (1) Benimana Yvonne -Umudari w'umuringa (3) Umuhoza Adinette- Um
Umuco wo kurenza imyaka ukomeje kugaragara mu mashyirahamwe.

Umuco wo kurenza imyaka ukomeje kugaragara mu mashyirahamwe.

IMIKINO, RWANDA
Mu kwezi gutaha nibwo hateganijwe imikino y’urubyiruko mu gihugu cy’Algeria abana baterngeje imyaka 18 baherutse gusiganwa bacaguramo abazitabira umwiherero uzasiga abazajya muri Algeria, mu bana babashije gutsinda bagera kuri 17 bagomba kujya mu mwiherero mu cyumweru gitaha 9 muribo basanze barengeje imyaka 18 nkuko ari amakuru aturuka muri Komite Olimpike. Twagerageje gushaka Hermine ku murongo wa Telefone kugira ngo tumenye neza ikizakurikiraho niba bazategura amarushanwa abasimbura ariko ntitwabasha kumubona cyakora twiyambaza ishyirahamwe ry’umukino ngorora mubiri  tuvugana na SG waryo agira ibyo adusobanurira . Aganira na Rebero.co.rw yagize ati “ Nibyo koko ku makuru mfite nuko hari abana twasanze barengeje imyaka ariko mu bahungu habonetsemo 4 naho mu bakobwa bose bakwije
Aho umushinga wa Stade ya Gahanga ntiwabaye umugani

Aho umushinga wa Stade ya Gahanga ntiwabaye umugani

Amakuru, RWANDA
Ni umushinga watangiye kuvugwa mbere ya 2012 byitezwe ko mu 2016 izaba yatashywe, ariko usibye n’ibyo no gusiza ikibanza ntibiratangira usibye ko abaturage baguriwe bakagenda ariko hakaba harabaye aho babyaza umusaruro w’ubuhinzi ku baturage bahaturiye kuko haboneka ibigori byiza. Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo, Emmanuel Bugingo avuze ko inyigo ya mbere yatanzwe n’ikigo Bibilax Ltd yaje kutizerwa, ari nayo mpamvu uwo mushinga wo kubaka stade ya Gahanga  izaba yakira abantu 40,000 wabaye nk’udindira. Yagize ati “Yatanze igishushanyo cy’ibanze, ariko RHA ibasaba igishushanyo cy’inyubako nyir’izina kigaragaza uko nk’inkuta zizaba zingana, ibikoresho bizifashishwa, ariko ntibyakozwe. Ikindi bagaragaje aho bubatse ibikorwa nka biriya hatizewe, ndetse izo m
Imirenge SACCO yose yo mu gihugu yemerewe gutanga inguzanyo ku bafite ubumuga

Imirenge SACCO yose yo mu gihugu yemerewe gutanga inguzanyo ku bafite ubumuga

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Inama rusange y’abantu bafite ubumuga ya 8 yateranye uyu munsi tariki ya 8 Kamena 2018 yatangijwe no kugezwaho ibyaganiriweho mu nama rusange yabaye umwaka ushize ,Iyo nama rusange ya NCPD iheruka yatera tariki 9/6/2017 Imyanzuro yafashwe yose uko yari 11 twayesheje 100% bityo tuka twarayemeje nyuma tuyoherereza Minister ushinzwe abafite ubumuga kdi twayimugejejeho ku gihe. Igikorwa cyo guhabwa amakarita uko cyateguwe twavuga ko cyagezweho neza kuko ubu abafite ubumuga bagera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu nabine babonye amakarita ariko abatarayabonye ubwo ni uko babipinze kuko ni igikorwa cyabereye kuri Santere de santé kandi byamaze amezi atandatu ndetse twongeraho ibyumweru bibiri kandi nababandi badafite ubushobozi bwo kuhagera twarabafashije , ubwo hari abacikannywe nabo
4G INTERNET  iragarutse mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

4G INTERNET  iragarutse mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Amakuru, RWANDA
Nyuma y’igihe kinini abagenzi batakamba ko bakwa amafranga ku rugendo ya Interinet kandi zidakora ndetse babibaza abashoferi ugasanga nta gisubizo nacyo bahabwa gifatika kuko nabo batazi impamvu kandi ayo mafaranga abagenzi bagakomeza kuyakwa ku rugendo rukorwa hano mu mujyi wa Kigali. Eng Jado Uwihanganye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu akaba yemeza ko 50% bya Coasteur zitwara abantu zamaze kugeramo ibikenewe, kugira ngo abo bagenzi bongere babone interinet nta kibazo mu rugendo bakora, kuko biteganijwe ko kugeza mu kwezi kwa Kanama Coasteur zose zizaba zamaze kugeramo iryo korana buhanga. Bamwe mu bagenzi bavuganye na Rebero.co.rw ntabwo bizeye ibyatangajwe ndetse nibyo babona muri busi bagendamo kuko nubundi ngo bishobora kwongera kudakora neza nubwo bya
Ikibuga cy’indege cya Kigali cyashyizweho ikoranabuhanga risaka intwaro n’ibiyobyabwenge mu modoka

Ikibuga cy’indege cya Kigali cyashyizweho ikoranabuhanga risaka intwaro n’ibiyobyabwenge mu modoka

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU, UMUTEKANO
Abinjira ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ntibazongera gusabwa gufungura imodoka ngo bakuremo imizigo yabo kugira ngo ibanze isakwe n’imbwa zatojwe gusaka intwaro, ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe, nkuko byari bisanzwe. Ubu buryo wasangaga butwara igihe ntibuzongera gukoreshwa kuko ku muryango winjira ku kibuga hashyizwe icyuma gisaka imodoka (Vehicle Scanner), kitarindiriye ko ibiyirimo bikurwamo. Iki cyuma gifite ubushobozi bwo gusaka vuba kandi mu buryo bwizewe imodoka irimo imizigo hirindwa ko hari iyakwinjirana ibintu bitemewe nk’imbunda n’ibiyobyabwenge. Iri koranabuhanga rya HCVL rya Smiths Detection rimaze icyumweru rikoreshwa, ryitezweho kunoza umutekano, gusaka mu buryo bwizewe ndetse no kugabanya igihe byatwaraga. Bamwe mu bakoresha ikibuga cy’indege cyan