
AMASIMBI HAWKS akomeje kwitwara neza muri Rwanda Cricket Women’s Elite 2022
Ni imikino yabaye kuri uyu wakabiri taliki ya 21 Kamena 2022, umukino wabanje wahuje INGENZI HEROES n’AMASIMBI HAWKS ni umukino watangiye kw'isaha 09:30, Amasimbi niyo yatangiye akubita udupira (Batting),mugihe Ingenzi bwatangiye batera udupira (Bowling).
Igice cya mbere cyarangiye Amasimbi ashyizeho amanota 106 muri Overs 20,abakinnyi 7 b’Amasimbi nibo basohowe n'abakinnyi b’Ingenzi (7 Wickets)
Ingenzi yasabwaga amanota 107 kugira ngo itsinde uyu mukino,ntibyigeze biyorohera kuko umukino warangiye itsinze amanota 86 muri Overs 20,ndetse abakinnyi 3 basohorwa n’Amasimbi.
Amasimbi Hawks ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cy'amanota 20
Umukino wa kabiri Amasimbi yakinnye n’ikipe y’Ingabo,ni umukino watangiye kw'isaha 13:30 z'igicamunsi, Amasimbi yatangiye abatinga akaba yashy