
Special Olympics yasojwe no gutombora abazajya Abu Dhabi
Imikino ya Special Olympics yari imaze iminsi itatu ibera ku mahoro yasojwe kuri iki cyumweru aho hatomboye abana bazajya mu mikino izabera Abu dhabi mu mwaka utaha hakaba hatomboye abana 26 bazaherekezwa n’abatoza 9 hamwe n’abayobozi 5, ubwo mu Rwanda hakaba hazaturuka abantu 40 bazitabira iyo mikino.
Uwari uhagarariye ababyeyi muri Special Olympics nawe yatanze ibihembo
Uku gutoranya nuko abajya muri iyi mikino bose barahembwa kuko niko Special Olympics ikora nubwo haboneka aba mbere ariko abitabiriye bose barahembwa, imikino izakinwa yo harimo imikino ngorora mubiri, Boccia, umupira w’amaguru hamwe no kwoga ikaba ari imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe ariko ituma nabo babasha kwishimana n’abandi.
Uwavuze mw’izina ry’abakinnyi Fabrice yasabye ko bashima Sp