
Abacuruzi batumiza ibicuruzwa hanze RRA ibashinja maguyi mubyo batumiza
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA kirashinja abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga gukora amanyanya no gutubya ingano y’ibiciro by’ibicuruzwa bigatuma basora make. Urugaga rw’abikorera rwemera ko bihari koko ariko rugiye kwigisha abacuruzi kugira ngo bareke aya makosa.
Ibi byagarutsweho ubwo RRA yagiranaga ibiganiro na bamwe mu bacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bigamije gushakira hamwe ibibazo by’imisoro ihanitse.
Mur’ibyo biganiro byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA cyagaragaje ko hari bamwe mu bacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bakora amakosa yo kunyereza imisoro binyuze kubeshya ibiciro by’ibicuruzwa ndetse no guhindura ibicuruzwa bimwe na bimwe kugira ngo basore make.
Ni ibikorwa iki kig