
Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris yerekeje mu ruzinduko muri Tanzaniya, Zambiya na Ghana
Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Kamala Harris, azasura Tanzaniya, Zambiya na Ghana mu mpera z'uku kwezi mu rugendo rwe rwa mbere azaba agiriye ku mugabanewa Afurika .
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu ari kumwe na Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris i Washington DC mu 2022
Uru rugendo ruri mu rwego rwo gukomeza gusurwa n'abayobozi bakuru ba leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano na Afurika mu gihe habaye amarushanwa akomeye ya politiki hamwe n'ibindi bihugu by'isi, birimo Ubushinwa n'Uburusiya.
Ibiro bye byagize biti: "Uru rugendo ruzashimangira ubufatanye bwa Leta zunze ubumwe za Amerika muri Afurika kandi tunateze imbere imbaraga dusangiye mu bijyanye n'umutekano n'iterambere ry'ubukungu".
Madamu Harris uruzinduko rwe azarutan...