
Imirwano hagati y’ubwoka bwa Farata n’Abarabu muri Darfur
Iyi ntambara y’abarabu n’abafite uruhu rw’irabura yatangiye mu mwaka wa 2003 itangijwe nuwahoze ayobora Sudan, iyi mirwano ikaba yongeye kwubura kuri uyu wa mbere turangije aho yahitanye abarenga 159.
Iyi mirwano ikaba yarashyamiranije abo mu bwoko bwa Farata n’abarabu ikaba yarakomerekeyemo abarenga 200, umwalimu Ibrahim Ismael wigisha muri Kaminuza Khartum muri Sudan yasobanuye ko imizi yabyose ituruka mu gihe Al Bashir wayoboraga Sudan akiri ku butegetsi ariwe ntandaro yabyose.
Agira ati “Uyu wayoboraga Sudan niwe wateranije ubwoko bw’abirabura n’abarabu ndetse ku buryo byamuviriyemo gushyiraho impapuro zo kumufata n’urukiko mpuzamahanga CPI bamurega ibyaha by’intambara na Jenoside n’ibyaha byo kwibasira inyoko muntu”.
UNAMID umutwe w’ingabo z’amaho