
Itsinda rya Navy Kenzo bagiye kubana.
Abaririmbyi babiri bagize itsinda rya Navy Kenzo akaba ari Aikah na Nahreel kugeza ubu ni abakundanye igihe kinini bakaba bashyize ahagaragara ko bagiye kwinjira muri gahunda zo kurushinga urugo.
Nahreel avuga ko bamaranye urukundo imyaka 10 bakaba baramaze kubyarana umwana umwe none bamaze kubyemeranya ko bagomba kubana kugira ngo umwana wabo babone uko bamurerera hamwe.