MU MAHANGA

Kinshasa Coronavirus: Hamaze kugaragara abanduye bageze kuri 7 ( Dr Eteni Longondo )

Kinshasa Coronavirus: Hamaze kugaragara abanduye bageze kuri 7 ( Dr Eteni Longondo )

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Nkuko byagaragaye tariki 17 Werurwe ababonyweho ubwandu bwa Coronavirus ni 4 ariko ntabwo bagaragazaga uburwayi ni nyuma yo kubapima bakabazangana ubwo bwandu, Umuyobozi wa Porogaramu y’igihugu y’isuku ku mipaka Dr Ndungi Ndungu niwe wabyemeje. Dr Ndungi Ndungu yakomeje avuga ko aba bane bageze Kinshasa bazanye n’indege tariki ya 8 Werurwe bavuye mu gihugu cy’Ubufaransa. Yemeza ko uko bagaragaje ibimenyetso uko ari bane byatangiye kugaragara nyuma y’iminsi itatu cyangwa se ine bahita babitumenyesha. “Bivuze ko tudakora twenyine ku mipaka kuko hari ugukurikirana abashyizwe mu kato n’izindi nzego z’igihugu zkomeza gukorana natwe”. Uyu munsi hagaragaye abandi batatu nkuko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr Eteni Longondo Aba batatu banduye Cornavirus bagaragaye Kinshasa
Umwana w’amezi icyenda niwe muntu muto mu Bwongereza ugaragaje ibimenyetso bya Covid-19

Umwana w’amezi icyenda niwe muntu muto mu Bwongereza ugaragaje ibimenyetso bya Covid-19

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Umwana Cassian Coates, yajyanywe kwa muganga n’ababyeyi be nyuma yo kugaragarwaho umuriro mwinshi ndetse no kugaragaza ibimenyetso uyu munsi. Ababyeyi be Myroslave na Callum bahise batandukanywa nawe bashyirwa mu cyumba cyo gutegererezamo aho abo bashidikanyaho abafite icyorezo cya Covid-19. Myroslava akaba yatangarije Sky News dukesha iyi nkuru ati “Tugiye gufata ingamba zidasanzwe ndetse tunahamare bamwe twahuye ko nabo bagomba kwiheza, mu cyumba cya kato haba ufite ibimenyetso nkuko bivugwa cyangwa ushidikanywaho kwandura”. Njyewe n’umufasha wanjye nkuko turi Imana itwiteho, abaforomo batambuka hafi yacu baratwitegereza cyane, batangajwe no kubona umwana wanduye Coronavirus, Abaganga bambaye udupfukamunwa bagerageje gufata ibizamini bemeje ko ari Coronavirus. Ababyey
Nord-Kivu: Ubuyobozi bw’intara bwasubije abarundi 1400 mu gihugu cyabo banyuze muri Sud-Kivu

Nord-Kivu: Ubuyobozi bw’intara bwasubije abarundi 1400 mu gihugu cyabo banyuze muri Sud-Kivu

Amakuru, MU MAHANGA
Abarundi bagera kuri 1400 babaga I Goma nta byangombwa kuri uyu wa mbere bavuye mu mujyi wa Goma banyura Bukavu bakaba batwawe n’amato 3 yakodeshejwe na Guverineri w’intara ya Nord-Kivu. Aba barundi babaga muri RDC nta byangomba bakaba bari bamazeyo hagati y’imyaka 4-3 ariko kubera imyemerere yabo bakaba baranze gushaka ibyangombwa byatuma baba muri icyo gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko Minisitiri w’Intara ushinzwe ubutegetsi n’imibereho n’umuco wa Sud-Kivu avuga ko aba bakomoka mu gihugu cy’uburundi bari muri Transit I Bukavu kugira ngo bakomeze berekeza Bujumbura banyuze ku mupaka wa Kavimvira muri Uvira bakaba bahumurizwa ngo ntibagire ubwoba bwizo nzira banyuzemo. Intara ya Sud-kivu ikaba yateguye imodoka bahita binjiramo kugira ngo zihite ziberekeza Uvira abenshi muri
Muri USA bwa mbere bagerageje urukingo rwa Coronavirus ku bantu

Muri USA bwa mbere bagerageje urukingo rwa Coronavirus ku bantu

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Igerageza rya mbere ku bantu ry'urukingo rwo kurinda abantu kwandura coronavirus ryakozwe muri Amerika. Abarwayi bane batewe inshinge z'uru rukingo ku kigo cy'ubushakashatsi cya Kaiser Permanente kiri i Seattle muri leta ya Washington nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Associated Press. Uru rukingo (urucanco mu Kirundi) ntabwo rushobora gutera Covid-19 ariko rufite igice kirugize cyavanwe muri iyi virus itera iyi ndwara. Abahanga bavuga ko bizafata amezi menshi kumenya niba uru rukingo, cyangwa izindi ziri mu bushakashatsi, ruzakora. Umuntu wa mbere watewe uru rukingo ejo kuwa mbere, ni umugore wo muri Seattle w'imyaka 43 ufite abana babiri. Uyu mugore witwa Jennifer Haller yabwiye AP ati: "Aya ni amahirwe akomeye kuri njye yo kugira icyo nkora". Abashakashatsi ku...
Coronavirus: Myugariro Marcel Tisseland ntazagaragara mu mukino uzahuza RDC-Angola

Coronavirus: Myugariro Marcel Tisseland ntazagaragara mu mukino uzahuza RDC-Angola

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Mu mukino wa 3 nuwo ku munsi wa 4 mu majonjora yo gushakisha amakipe azitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2021, Myugariro Marcel Tisseland ntazaboneka mu mukino uzabahuza n’igihugu cya Angola tariki 28 Werurwe I Kinshasa ndetse na Tariki ya 31 Werurwe Luanda. Nyuma y’itangazamakuru ry’Abadage Vfl Wolfsburg igendera ku banyamahanga 10 mu bakinnyi bayo batangaza ko bibujijwe ko bazabarekura mu mikino y’amakipe y’ibihugu byabo, banga ko bashobora kuzandurira mu bihugu byabo Coronavirus. Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Sport muri iyo kipe ya Wolfsburg Jörg Schmadtke yagize ati “Muri ibi bihe turimo ntabwo bishoboka ko twarekura abakinnyi bacu ntibishoboka kuko ibihugu baturukamo ndetse n’ingendo bakora ntawakwizera ko batakwanduriramo Coronavirus”. Ariko nubwo
Coronavirus ikekwa muri Arsenal yatumye umukino wayo na Manchester City usubikwa

Coronavirus ikekwa muri Arsenal yatumye umukino wayo na Manchester City usubikwa

IMIKINO, MU MAHANGA
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Werurwe 2020 nibwo hari hateganyijwe umukino w’ikirarane wagombaga guhuza Manchester City na Arsenal ku kibuga Etihad,ariko wasubitswe kubera ko mu ikipe ya Arsenal hakekwamo Coronavirus. Mu byumweru 2 bishize,umuherwe nyiri ikipe ya Nottingham Forest na Olympiacos witwa Evangelos Marinakis yageze ku kibuga Emirates cya Arsenal ariko nyuma aza gusanganwa Coronavirus. Uyu mugabo wari ku mukino ikipe ye ya Olympiacos yasezereyemo Arsenal iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/32 cya Europa League wabaye kuwa 27 Gashyantare,yaje gusanganwa Coronavirus nyuma bituma FA igira amakenga ko yaba yarasuhuzanyije n’abo muri Arsenal akabasigira iki cyorezo. Evangelos Marinakis yatangaje kuri uyu wa mbere ko basanze yaranduye Coronavirus,biter
Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Nadine Dorries basanze arwaye Coronaviru

Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Nadine Dorries basanze arwaye Coronaviru

Amakuru, MU MAHANGA
Nadine Dorries, umudepite akaba na minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza bamupimye basanga afite coronavirus. Minisitiri Nadine yatangaje ko yafashe ingamba zose zo kwirinda kwanduza abandi amaze kubimenya, kandi ko yishyize mu kato iwe mu rugo. Mu Bwongereza abantu batandatu bamaze kwicwa na coronavirus mu bagera kuri 382 bayanduye,Ikigo cy’ubuzima cya leta cyatangaje ko kiri kongera ubushobozi bwo gupima iyi ndwara mu gihe biteganyijwe ko abayanduye bashobora kwiyongera,Iki kigo kirashaka kujya gisuzuma abantu 10,000 ku munsi aho gusuzuma 1,500 ubu gisuzuma ku munsi. Gutangaza ibyavuye mu bizamini nabyo barifuza kubyihutisha umuntu akabona ibisubizo mu masaha 24,Madamu Nadine Dorries yatangaje ko abashinzwe ubuzima bari gukurikirana abantu bose bahuye nawe, muri bo harimo n
Minisitiri w’Umuco mu bufaransa yasanzwemo coronavirus

Minisitiri w’Umuco mu bufaransa yasanzwemo coronavirus

Amakuru, MU MAHANGA
Amakuru ava muri Minisiteri y’Umuco yavuze ko Franck Riester w’imyaka 46, yamaze kwandura icyorezo cya coronavirus gikomeje kuyogoza Isi, gusa hakemezwa ko kugeza ubu ubuzima bwe bukimeze neza. Inzego z’ubutegetsi mu Bufaransa zemeje aya makuru y’uko minisitiri ko Minisitiri w’Umuco mu gihugu, Franck Riester, yanduye icyorezo. Itangazo rya minisiteri ryavuze ko “Minisitiri yasanzwemo Coronavirus, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.” Ryavuze ko uyu muyobozi yari amaze iminsi ari mu Nteko Ishinga Amategeko, hamwe mu hasanzwe abantu batanu bafite iyi virusi. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko amabwiriza areba ba minisitiri, ari nkareba abatuye u Bufaransa bose, harimo gufata ingamba zose zatuma badashobora kwandura ndetse no kudakwirakwiza iki cyorezo. Ikinyamakuru F
Kera kabaye n’Ingabo z’u Bwongereza nazo zigiye kujya muri Mali mu butumwa bw’amahoro

Kera kabaye n’Ingabo z’u Bwongereza nazo zigiye kujya muri Mali mu butumwa bw’amahoro

Amakuru, MU MAHANGA
Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Bwongereza baratangaza ko ingabo zabo ziri kwitegura kujya muri Mali kwitabira urugamba rwo guhashya abarwanyi bo mi mitwe ya kisilamu. Zizaza zihasanga ‘iz’u Bufaransa zahageze muri 2014 ariko n’ubu zikaba zitaratwinda iriya ntambara. Ingabo z’u Bwongereza kandi zatangiye gutoza bamwe mu ngabo z’ibihugu byo muri Sahel mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ibikoresho byabafasha mu guhashya bariya barwanyi. Biteganyijwe ko mbere y’uko uyu mwaka urangira hari abasirikare 250 b’u Bwongereza bazajya muri Mali. Kugarura amahoro muri Mali bivugwa ko ari yo mission Umuryango w’abibumbye woherejemo ingabo uteje akaga kurusha ahandi ku isi muri iki gihe. Muri iki gihe hari abasirikare 30 b’Ubwongereza bari muri Senegal bafasha mu gutoza ingabo kabuhariw
Abasirikare bakuru ba FARDC biciwe mu gace kazwiho kuba indiri ya FDLR ubwo bari bajyanye umushahara wo guhemba bagenzi babo i Rumangabo

Abasirikare bakuru ba FARDC biciwe mu gace kazwiho kuba indiri ya FDLR ubwo bari bajyanye umushahara wo guhemba bagenzi babo i Rumangabo

Amakuru, MU MAHANGA
Umusirikare mukuru wa FARDC, ufite ipeti rya Lieutenant Colonel n’abandi basirikare babiri bari mu bantu batanu bishwe n’Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro kuri uyu wa kane, itariki 20 Gashyantare, ahagana saa 16:30, ubwo babategaga bavuye i Goma berekeza Rumangabo bajyanye umushahara w’abasirikare. Ubwo yavuganaga na 7sur7.cd dukesha iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Lt. Dieudonne, ukorera muri iki gice, yavuze ko abasirikare bagabweho igitero bari bajyanye umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare w’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, muri Kivu y’Amajyaruguru. Aka ni gace kamaze igihe karazahajwe n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zikaba zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu. Avuga ko abantu bamaze kubarura baguye muri iki gico ari batan