
Itorero ry’Abadivantiste ryakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Korari Ambassadors yo mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama muri Stade Ubworoherane iherereye mu karere ka Musanze bahakoreye igiterane kigamije kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Iki giterane kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Ndabereye Augustin, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana, Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Ntara y’Iburengerazuba Pasiteri Setako Zophanie ndetse n’abaturage barenga 800 bitabiriye iki giterane.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije wari n’umushyitsi mukuru Ndabereye Augustin yashimiye iri torero igiterane ryateguye kigamije gukangurira urubyiruko ndetse n’abandi batura