
Desmond Tutu wagize uruhare rukomeye mu gusoza apartheid yapfuye ku myaka 90
Musenyeri Desmond Tutu, watsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel akanagira uruhare rukomeye mu gusoza ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba Nyamucye b'abazungu bw' apartheid muri Afurika y'epfo, yapfuye ku myaka 90.
Musenyeri Desmond Emeritus Tutu n'umugore we Nomalizo Leah Tutu
Urupfu rwe rwemejwe mu itangazo ryasohowe na Perezida w'Afurika y'epfo Cyril Ramaphosa. Yavuze ko bibaye "Ikindi gice cyo gupfusha mu gusezera kw'igihugu cyacu ku gisekuru cy'Abanya-Afurika y'epfo b'indashyikirwa baturaze Afurika y'epfo ibohoye".
Yari impirimbanyi iharanira imibereho myiza akaba n'uharanira uburenganzira bwa muntu wagize uruhare mu gutegura uburyo azashyingurwamo, avuga ko ashaka kuzashyingurwa ari ku cyumweru. Byitezwe ko uhereye uyu munsi abaje gutabara umuryango we batangira kugera ...